Israel Yagabiye Inka 20 Ab’I Rulindo, Baba Aba Gatatu Igabiye

Mu rwego rw’ubutwererane n’ubufatanye hagati ya Israel n’u Rwanda, Ambasade ya Israel mu Rwanda binyuze mu kigo cya Israel gishinzwe iterambere mpuzamahanga, MASHAV, yagabiye abatuye  Akarere ka Rulindo inka 20.

Byakozwe mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu mugambi yatangije wo koroza abaturage inka wiswe Girinka.

Ni umushinga watangijwe mu mwaka wa 2006, utangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Abaturage bahawe inka ni abo mu murenge wa Rusiga, umuhango wo kuzibagabira ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo na Ambaasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam.

- Advertisement -

Hari kandi n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rulindo Al Bashir Bizumuremyi n’abandi bakora mu bigo bya Sosiyete sivili.

Ambasaderi wa Isreal mu Rwanda Dr Ron Adam yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu iterambere ryarwo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rulindo ari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Ati: “  Israel yishimiye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame. Twamenye ko  inka ari ikintu cy’agaciro mu muco w’Abanyarwanda. Inka ni ingirakamaro kuko iha uyoroye amata n’ifumbire. Ikindi ni uko ishobora kuba isoko y’amafaranga.”

Si ubwa mbere Israel igabira u Rwanda inka kuko no muri Gicurasi, 2020 yagabiye abatuye Akarere ka Nyamasheke ndetse nyuma y’aho igabira n’abatuye Akarere ka Gisagara.

Mu Ukuboza, 2020 Itsinda ry’abanya Israel   20 bagabiye inka abaturage bo  mu Murenge wa Bushekeri.

Mbere y’aho ni ukuvuga Tariki 13, Ugushingo, 2020 Intumwa z’iriya Ambasade zashyikirije abatuye Umurenge wa Kanjongo inka 22.

Umuturage wo muri Gisagara wagabiwe inka yagize amahitwe ihita ibyara.

Ni uwo mu Murenge wa Musha.

Aha ni i Musha mu Karere ka Gisagara
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version