Israel Yagabweho Ikindi Gitero Gikomeye

Ubutasi bwa Israel buremeza ko igitero cyaraye gihitanye abana 12 kigakomeretsa abandi benshi, cyagabwe na Hezbollah. Uyu mutwe ukorera muri Lebanon wo wabihakanye, uvuga ko ntaho uhuriye nabyo.

Mu masaha ashyira umugoroba wo  kuri uyu wa Gatandatu nibwo igisasu cyaguye mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu bisi bya Golan bisanzwe bicungwa na Israel gihitana bariya bana.

Nyuma y’iki gitero Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yahigiye kuzahorera abaturage be, avuga ko Hezbollah izishyura ikiguzi kinini.

Ibyaraye bibaye bishobora kurakaza Israel igatangiza intambara kuri Hezbollah, ikaba indi ntambara ikomeye iki gihugu kiri kurwana kuko hari iyo kimaze iminsi kirwana na Hamas.

BBC ivuga ko igitero cyaraye kigabwe kuri Israel ari cyo gikomeye igabweho nyuma y’icyo Hamas yayigabyeho taliki 07, Ukwakira, 2023.

Kubera uburemere bwacyo n’ubwoba cyateye ku rwego mpuzamahanga, Umuryango w’Abibumbye wasohoye itangazo risaba impande zose zivugwa muri iki kibazo kwifata ntihagire urutangiza intambara.

Uy muryango uvuga  ko iyo ntambara ishobora gutuma Akarere kose Israel na Lebanon biherereyemo gashya.

Twibukiranye ko n’igitero Hamas yagabye kuri Israel kuri iriya taliki yakigabye nabwo ari ku wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Hezbollah we ahakana uruhare rwayo muri iki gitero ahubwo akemeza ko gishobora kuba cyaturutse imbere muri Israel.

Israel yatangaje ko abo cyahitanye ari abantu bafite hagati y’imyaka 10 n’imyaka 20 gusa hari n’andi makuru avuga ko harimo n’abafite imyaka iri munsi y’icumi.

Umudugudu kiriya kibuga bariya bana bakiniragamo cyubatswemo witwa Majdal Sham ukaba umwe mu midugudu ine igize ibisi bya Golan Israel yambuye Syria mu bihe byatambutse.

Aka gace gatuwe ahanini n’Abanya Israel bavuga Icyarabu bagera ku bantu 25,000.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Daniel Hagari yavuze ko yigereye aho ibi byabereye kandi ko amakuru y’ubutasi igihugu cye gifite adashidikanya ko ari Hezbollah yarashe kiriya gisasu.

Daniel Hagari avuga ko kiriya gisasu kiri mu bwoko bwa Falaq-1 kikaba cyarakorewe muri Iran, umwanzi gica wa Israel.

Ibi biravugwa mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu ari muri Amerika mu ruzinduko rw’akazi ariko ngo arahita ataha igitaraganya.

Yaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel witwa Israel Katz, yaba na Perezida w’iki gihugu Isaac Herzog bose bavuze ko ibyaraye bibaye ari ukurenga ‘umurongo utukura’.

Leta ya Lebanon yasohoye itangazo bivugwa ko ridasanzwe ryamagana ibyaraye bibaye, ivuga ko bidakwiye.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nabyo byabyamaganye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version