Kagame Yahuye Na Minisitiri Mushya W’Intebe W’Ubwongereza

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri mushya w’Intebe mu Bwongereza witwa Sir. Keir Starmer. Ni ibiganiro byabereye mu Bufaransa aho bombi bagiye kwitabira itangizwa ry’imikino Olempiki ryabaye kuri uyu wa Gatanu.

Ku rubuga rwa X rw’ibiro bya Perezida Kagame handitse ko we na Starmer baganiriye ku ngingo zirimo ubufatanye mu bucuruzi, muri siporo, ikoranabuhanga no kurinda ibidukikije.

Nta makuru y’uko aba bayobozi bombi baganiriye ku ihagarikwa ry’amasezerano arebana n’abimukira yitangajwe, ariko birashoboka ko baba babigarutseho.

Ni ingingo imaze imyaka hafi itatu iganirwaho hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kwakira abimukira bazaza barugana.

Uruhande rw’Ubwongereza ruherutse kuvuga ko ayo masezerano yahagaritswe kuko Guverinoma yari yayashyizeho yavuyeho kandi ngo ni amasezerano yapfuye ataravuka.

Aho ingoma zihinduriye imirishyo mu Bwongereza, ishyaka ryagiye ku butegetsi ryahise rihagarika ayo masezerano.

Rivuga ko atari ashyize mu gaciro kandi ko yatakarijwemo miliyoni nyinshi z’amapawundi zari imisoro y’abaturage.

Ntawamenya ikizakurikiraho gusa u Rwanda rwo ruvuga ibyarurebaga rwabishyize ku munzani kandi ngo ibyo gusubiza Ubwongereza miliyoni nyinshi z’amapawundi ‘byo ntibirimo’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version