Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yahaye AVEGA Ibyuma Bisuzuma Abarwayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel Yahaye AVEGA Ibyuma Bisuzuma Abarwayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2025 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Einat Weiss ahobera umwe mu baje kwakira iyi mashini
SHARE

Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda yagejeje k’ubuyobozi bwa AVEGA ibyuma bibiri bisuzuma abarwayi muri rusange n’abagore by’umwihariko bita Ultra Sound Machines.

Taarifa ifite amakuru ko buri cyuma muri byo kigura Miliyoni Frw 26.8.

Umuyobozi wungirije wa AVEGA Alphonsine Manzi Mukarugema yashimiye Israel na Ambasaderi wayo mu Rwanda ubufasha baha AVEGA mu nzego zitandukanye harimo n’ubuzima.

Avuga ko umuryango ayobora ushinzwe kureba uko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi basaza neza, urwaye akavuzwa, udafite aho arambika umusaya akahabona, bagasazana umucyo n’umutuzo.

Mukarugema yatekerereje Einat Weiss ingorane abagore barokotse Jenoside bahuye nabo nyuma ya Jenoside zirimo kurera abana babo barokotse cyangwa ab’abandi.

Avuga ko abapfakazi bareze ababo barera n’ab’abandi kuko bisanzwe ko abagore barangwa n’urukundo.

Ati: “Muri urwo rugendo rwose twabonye inshuti harimo na Ambasade ya Israel yatubaye hafi”.

Umuyobozi wungirije wa AVEGA Alphonsine Manzi Mukarugema

Icyakora avuga ko muri iki gihe ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze gusaza, bityo kubitaho ari ngombwa muri iki gihe nk’uko byahoze no mu gihe cyahise.

Dr Claudine Uwera Kanyamanza wari uhagarariye Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yavuze ko gukorana na Ambasade ya Israel mu kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ari iby’agaciro.

Dr. Claudine Uwera Kanyamanza

Yavuze ko kumva uko abapfakazi bareze ababo bakarera n’ab’abandi ari ibintu biteye agahinda ariko nanone byubaka abantu kubera ubutwari bubirimo.

Kanyamanza yijeje abo babyeyi na Ambasade ya Israel ko ubufatanye hagati y’impande zose buzakomeza hagamijwe ko ubudaheranwa mu Banyarwanda busagamba.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yashimye ubutwari abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje mu kwigira no kurerera abandi; avuga ko gusaza kw’abo bitavuze gucika intege ahubwo ari ukureba akamaro bagiriye abakiri bato.

Weiss avuga ko imashini igihugu cye cyahaye u Rwanda ari nziza kuko zizafasha abaganga kureba uko umwana uri mu nda akura, bigatuma azavukana ubuzima bwiza.

Yongeye kwemeza ko umubano wa Israel n’u Rwanda urenze usanzwe hagati y’ibihugu ahubwo ari uw’amaraso.

Ati: “Mu by’ukuri ibihugu byacu ni bito mu buso kandi nta gihugu gihitamo icyo biturana  ariko byahitamo ibyo bibana. Umubano wacu n’u Rwanda ushingiye no ku maraso”.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss

Israel isanzwe ikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi no mu mutekano.

Kimwe mu byuma Ambasade ya Israel yahaye AVEGA kiri mu bitaro byayo biri ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango kiri i Remera mu Karere ka Gasabo n’aho ikindi kikazajyanwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ahari ikigo nderabuzima cy’uyu Muryango.

Ibyo byuma bikora bite?

Urugero rw’ifoto itanga amakuru ku miterere y’imbere mu mubiri w’umuntu( Ifoto@Julan Shirwod Nueva)

Ultra Sound Machines ni ibyuma bifite ikoranabuhanga ryo kumenya uburwayi umuntu afite imbere mu mubiri, muganga akabimenya abinyujije mu mashusho yerekanwa n’icyuma cyabigenewe bita screen.

Icyo cyuma kireba uko imikaya imbere imeze( irwaye cyangwa itarwaye), uko inyama zo mu nda, mu bwonko, mu gice cy’umugongo n’izindi ziteye bityo muganga akabona amakuru afatika y’ibipimo by’uko runaka amerewe.

Ku byerekeye abagore, izi mashini zifasha abaganga kumenya uko umwana uri mu nda ya Nyina yifashe, niba ari mu buryo bwiza cyangwa uburyo bubi( position), bukereka muganga uko nyababyeyi ndetse n’umuyoboro umwana acamo avuka byifashe n’ibindi.

Iki cyuma kizafasha abivuriza mu bitaro bya AVEGA biri i Remera.
Ultra Sound Machines ni ibyuma bifite ikoranabuhanga ryo kumenya uburwayi umuntu afite imbere mu mubiri

Byose hamwe biha umuganga amakuru afatika yatuma amenya uko umubyeyi yafashwa ngo abyare neza cyangwa se yitabweho mu gihe atwite.

TAGGED:AbagoreAmbasadeAVEGAEinatfeaturedIsraelJenosideRwandaWeiss
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tchad: Ibiro By’Umukuru W ‘Igihugu Byagabweho Igitero
Next Article Amerika: Ibyamamare Birarira Ayo Kwarika Kubera Inkongi Yabitwikiye Inzu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?