Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yakuyeho Itegeko Ryo Kwambara Agapfukamunwa Ahantu Hafunguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Israel Yakuyeho Itegeko Ryo Kwambara Agapfukamunwa Ahantu Hafunguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 April 2021 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Jerusalemites wearing face masks shop at the Mahane Yehuda Market on March 17, 2021 in Jerusalem. Photo by Olivier Fitoussi/Flash90 *** Local Caption *** ???? ?????? ????? ?????? ???? ?????? ???
SHARE

Guverinoma ya Israel, guhera kuri iki Cyumweru yemereye abantu igihe batari mu nyubako, kutambara agapfukamunwa. Ni ingamba nshya zigamije gusubiza ubuzima uko bwahoze, nyuma y’ibihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa mu gihe Israel iza imbere ku isi mu gukingira icyo cyorezo, ku buryo uburwayi bwa COVID-19 bwagabanyutse cyane mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu miliyoni 5.3 – ni ukuvuga hejuru ya kimwe ya kabiri cya miliyoni 9.3 batuye Israel – bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19. Abarenga miliyoni 4.9 bamaze guhabwa inkingo ebyiri ziteganywa.

Amabwiriza mashya yatangajwe ku wa Gatatu ubwo hizihizwaga imyaka 73 y’ubwigenge bwa Israel. Muri uwo muhango hari hatumiwemo umuyobozi mukuru w’uruganda rukora inkingo rwa Pfizer, Albert Bourla.

Amabwiriza mashya avuga ko nubwo igihe abantu bari hanze bashobora kutambara agapfukamunwa, ari itegeko kukambara igihe bari mu nzu ihurirwamo n’abantu benshi. No hanze ababishaka bashobora kukambara.

Iryo bwiriza rishya ryajyanye no kuba amashuri yose yafunguwe mu buryo busanzwe, havanwaho uburyo abanyeshuri wasangaga biga ari bake.

Israel inatangaza ko mu kwezi gutaha ibikorwa byose bizafungurwa, igihe cyose nta kibazo cy’unbwandu bushya cyaba kigaragaye.

Ku wa Gatanu abantu 105 basanzwemo COVID-19, ndetse abanya-Israel 202 bari barembye kubera iyo ndwara. Ni mu gihe abantu bose bagifite COVID-19 mu mubiri ari 2586, abishwe n’iki cyorezo ni 6315.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima Chezy Levy yavuze ko imibare iri hasi y’ubwandu idakwiye gutuma abantu birara nk’aho nta kibazo kigihari.

Ati “Hari igabanyuka rikomeye mu bicwa n’iyi ndwara, ariko inama yanjye ni uko ahantu hose abantu begeranye bakwiye kwambara agapfukamunwa n’amazuru. Tugomba kwitwararika kugira ngo tudahungabanya intambwe zari zimaze guterwa.”

Yavuze ko hari ibikeneye gukorwa kuko 20% by’abarimu batakingiwe kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 16, bityo hashobora kuba ikibazo ku buryo ari ukwitwararika.

Levy yavuze ko gukingira abantu bafite hagati y’imyaka 12- 15 bizatangira mu kwezi gutaha.

Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ibibazo byo kubona inkingo za COVID-19, Israel yabonye nyinshi cyane za Pfizer/BioNTech, nyuma y’amasezerano impande zombi zagiranye, Israel ikemera kuzaha icyo kigo amakuru yose ajyanye n’imikorere y’urukingo cyakoze.

Izi nkingo zamaze kwemeza ko nubwo zidashobora kurinda umuntu kwandura virus itera COVID-19, zimurinda kuremba 100%.

TAGGED:Albert BourlaCOVID-19featuredIsraelPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article SpaceX Yatsindiye Kubaka Ikigendajuru Kizasubiza Abanyamerika Ku Kwezi
Next Article Raporo Y’u Rwanda Ku Bufaransa Muri Jenoside Igiye Kujya Ahabona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?