Israel Yambariye Urugamba: Ingabo 173,000, Indege Z’Intambara 600, Ibifaro 300…

Ingabo za Israel zahawe amabwiriza yo kurwana na Hamas kugeza kuwa nyuma. Guhera kuri iki Cyumweru nibwo Guverinoma ya Israel yatangaje ku mugaragaro ko itangije intambara yeruye, kugeza ubu ingabo 173,000, ibifaro 300 n’indege 600 z’intambara…byose byateguwe ngo batangize intambara yeruye kandi ngo ishobora kumara igihe barwana na Hamas.

Mu basirikare 173,000 ba Israel harimo abakomando 8,000 bamaze kwegeranya ibyo bafite byose bya ngombwa ko barwane n’abarwanyi ba Hamas aho bari hose.

Bagize imitwe yihariye irimo uwitwa Sayeret Matkal.

.Ni uburyo bwo kwihorera kuri aba barwanyi baherutse kwica abaturage ba Israel bagera kuri 700 mu gihe gito cyane.

- Advertisement -

Ingabo za Israel zirwanira ku butaka zamaze kwegeranywa mu gihe zitegereje gutangiza intambara yo ku butaka zigana muri Gaza.

Ubuyobozi bw’izi ngabo buvuga ko abarwanyi ba Hamas ari bo bagabye igitero kuri Israel mu mpera z’Icyumweru gishize.

Ikindi kivugwa muri iki kibazo ni uko Amerika yohereje ubwato bw’intambara bugwaho indege mu gice gituranye na Israel mu rwego rwo kuyifasha igihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version