Umwe Mu Nshuti Z’u Rwanda Ari Mu Bashimuswe Na Hamas

Dr. Shoshan Haran umwe mu bahanga mu by’ubuhinzi waherukaga mu Rwanda mu mezi make ashize kuhatangiza umushinga wo gutubura imbuto z’indobanure ari mu bantu Hamas yashimuse mu mpera z’Icyumweru gishize.

Ubwo yari ari mu Rwanda yatangije umushinga bita Fair Planet Seeds, icyo gihe yakiriwe n’uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam na Dr. Geraldine Mukeshimana wari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Kuri rubuga rwa X rwa Dr. Ron Adam, handitseho ko abarwanyi bo  Hamas bashimuse uyu mubyeyi taliki 07, Ukwakira, bamusanze aho yari atuye.

Arasaba Abanyarwanda gukomeza kumusengera no gusaba ko yarekurwa.

- Advertisement -

Abarwanyi ba Hamas bafashe bunyago abandi baturage benshi ba Israel, bica benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version