Umuyobozi Mukuru Mu Mutekano Wa Centrafrique Yasuye Polisi Y’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique, Gen Landry Urlich Depot yageze mu Rwanda ashim Polisi yarwo ko igiye guhugura abantu 50 bo mu gihugu cye mu byo gucunga umutekano.

Yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Centrafrique, Gen Depot yavuze ko uru ruzinduko ruri mu rwego rw’akazi, hagamijwe kunoza imibanire myiza u Rwanda rufitanye n’Igihugu cye cya Centrafrique.

Ati: ”Intego y’uru ruzinduko nta yindi ni mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire n’ubufatanye mu bijyanye n’akazi ko gucunga umutekano. Repubulika ya Centrafrique nk’igihugu cyagize ibibazo by’amakimbirane, dufite amahirwe yo kuba abayobozi b’u Rwanda barifuje kudufasha mu bijyanye n’amahugurwa ku bapolisi n’abajandarume bacu.”

- Advertisement -

Ashima ko Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Polisi yayo yabahaye imyanya 50 yo guhugura abapolisi n’abajandarume  bo mu gihugu cye.

Ku kijyanye n’amasezerano y’ubufatanye  Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique  giherutse kugirana n’u Rwanda, Gen Depot yavuze ko Igihugu cye cyanyuzwe n’ubushobozi inzego z’umutekano z’u Rwanda zigaragaza mu kazi zikora ko kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Niyo mpamvu kiyemeje  ko basinyana amasezerano y’ubufatanye mu guhanahana ubumenyi buzamura ubunyamwuga.

Yakiriwe n’abapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda

Ati: “Njyewe nk’umuyobozi mu nzego z’umutekano, niboneye ubushobozi bw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakorera iwacu muri Repubulika ya Centrafrique. Niyo mpamvu twifuje ko badufasha guhugura inzego z’umutekano z’iwacu kugira ngo nazo zigire ubumenyi n’ubushobozi nk’ubw’abagize inzego z’umutekano zo mu Rwanda. Ntabwo ubu bufatanye butangiye ubu ahubwo bumaze igihe kirekire aho u Rwanda rwahuguraga ingabo z’Igihugu cyacu, kuri ubu rero hagezweho guhugura abapolisi n’abajandarume.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye ubufatanye na Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique  mu bijyanye no guhanahana ubumenyi.

ACP Rutikanga ati: “ Polisi y’u Rwanda isanzwe ihugura abapolisi ba Repubulika ya Centrafrique, aho hari abaza mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Kuri ubu rero hari abapolisi 50 baturutse muri kiriya gihugu, bagiye guhugurirwa hano mu Rwanda mu kigo  cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange.

U  Rwanda kandi rufite abapolisi barenga 700 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), hakaba n’ukuriye ishami rya Polisi mu muryango w’abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) w’umunyarwanda, ariwe Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version