Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yatangije Ibitero Muri Syria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yatangije Ibitero Muri Syria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 December 2024 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zatangiye kurasa mu bice bya Syria birimo no mu murwa mukuru Damascus.

Ikigo  cy’abanya Syria  gikurikiranira hafi iby’uburenganzira bwa muntu kitwa Syrian Observatory for Human Rights gikorera mu Bwongereza gitangaza ko Yeruzalemu imaze kurasa muri Syria inshuro 100.

Kimwe mu bitero bya Israel muri Syria cyagabwe ku kigo bivugwa ko gitunganya ibinyabutabire bikorwamo intwaro.

Israel ivuga ko yatangije biriya bitero mu rwego rwo gukumira ko intwaro ziva muri Syria zagwa mu biganza by’abagizi ba nabi bashobora gutangira kugiria nabi  Israel.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibibazo biri muri Syria byatumye kuri uyu wa Mbere haterana inama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ngo isuzume uko ibintu byifasha n’aho bigana.

Hari kurebwa icyakorwa ngo Syria ya nyuma ya Assad itaba igihugu cyapfuye gihagaze.

Ambasaderi w’Uburusiya( inshuti ya Assad) yabwiye BBC ati: “Ndamera ko muri iki gihe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashaka ko Syria iba igihugu cyunze ubumwe kandi gifite ubusugire bw’igihugu bwuzuye”.

Ambasaderi Vassily Nebenzia avuga ko indi ngingo amahanga yemeranyije ho ari uko abaturage ba Syria barindwa ihohoterwa, bagakomeza ubuzima bwabo.

Ibitero Israel yagabye muri Syria byangije uruganda bivugwa ko abahanga mu butabire bo muri  Iran bakoreragamo igerageza ku ntwaro za kirimbuzi.

- Advertisement -

Ku byerekeye iraswa rya hariya hantu, amakuru avuga ko byabaye nyuma y’umuburo wari umaze igihe gito utanzwe ngo hirindwe ko haraswa kandi haturanye n’izo ntwaro.

Ubusanzwe intwaro za kirimbuzi ni intwaro zifite ubumara bwica abantu benshi icyarimwe barimo n’abo mu bihugu icyo gisasu kitaguyemo.

Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe iby’izi ntwaro kitwa Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons (OPCW) nicyo kibyemeza.

Ubu bwoko bw’intwaro bugira ubukana bwica ibinyabuzima byose  ni ukuvuga abantu, inyamaswa n’ibimera kandi ingaruka z’ibinyabutabire bizikoze zikaramba.

BBC yandika ko umubare nyawo w’intwaro za kirimbuzi ziri muri Syria utazwi ariko bikaba bizwi  ko Perezida Bashar al-Assad  yari yarazikoreye ububiko bunini.

Hari n’abemeza ko umubare w’izo afite uruta kure uwo yatangarije amahanga.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Syria yasinye amasezerano yemeza ko koko ibitse ziriya ntwaro, ibikora nyuma y’uko hari igisasu gifite ubumara bita Sarin kirashwe mu Murwa mukuru kikica abantu 1,400.

Kuri uyu wa Mbere nibwo byemejwe ko Perezida Assad yamaze guhungira mu Burusiya.

TAGGED:IndegeIntambaraIsraelSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yitabiriye Inama Ikomeye Yiga Ku Burezi
Next Article Ibitekerezo Bya Politiki Bya Davido
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?