Israel Yatangiye Kurasa Muri Rafah

Nyuma y’uko ibiteguje igihe kirekire, Israel yatangije intambara muri Rafah, ahantu ivuga ko hahindutse indiri y’abarwanyi ba Hamas.

Ibinyamakuru byo muri Israel bivuga ko burinze bucya ibisasu bya Israel biri kugwa muri Rafah.

Aka gace ka Gaza muri iki gihe kabarurwamo abantu bagera kuri Miliyoni ebyiri.

Barimo abagore, abana n’abandi bahahungiye intambara Israel yatangije kuri Hamas nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye muri Israel uyitunguye ukica abantu 12000 abandi 125 bagatwarwa bunyago.

- Advertisement -

Perezida wa Amerika Joe Biden asaba Israel kureka iyo mirwano kubera ishobora gutuma abasivili benshi bahasiga ubuzima.

Ndetse Amerika yavuze ko itagihaye Israel zimwe muri bombes yari yarayemereye.

Ambasaderi wa Israel muri UN witwa Gilad Erdan yavuze ko ibyavuzwe na Biden ‘bibabaje’.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version