Umuraperi Kivumbi Yatangiye Gukorana N’Abanya Nigeria 

 Uyu muraperi yasinye imikoranire na sosiyete Deealoh Entertainment yo muri Nigeria bakazakorana mu gihe cy’imyaka itatu ishobora kuzongerwaho ibiri mu gihe impande zombi zashima imikoranire.

Iyi sosiyete isanzwe ikorana n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Triqa Blu.

Ubuyobozi bwa Deealoh Entertainment bavuga ko impano ya Kivumbi iri mu byatumye biyemeza imikoranire.

Bamubonyemo ubushobozi buhagije kwagura umuziki akawushyira ku rwego mpuzamahanga.

- Advertisement -

Nibyo byatumye biyemeza kuzamufasha.

Kimwe mu byo bagarutseho biteguye gufasha Kivumbi King ni ukwambutsa umuziki we ukagera muri Afurika y’Uburengerazuba binyuze mu gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Nigeria.

Bavuga ko ubuhanga bwa Kivumbi ‘bumwemerera’ gukora umuziki wakundwa ku Isi.

Kivumbi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda.

Aherutse gukorana na Axon indirimbo yise ‘Wait’.

Hari n’izindi zikomeye yakoze zakunzwe harimo ‘Yampaye’ yakoranye na Kirikou Akili w’i Burundi, Maso y’Inyana n’izindi.

Ubwo yasinyaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version