Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yatangiye Kwitegura Kurwana N’Ibitero Byava Muri Syria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yatangiye Kwitegura Kurwana N’Ibitero Byava Muri Syria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 6:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo za Israel ziteguye kurwana indi ntambara yava muri Syria
SHARE

Ingabo za Israel zikorera mu bice byegereye Syria zatangiye kwitegura kuzarwana n’abashobora kuva yo bakayitera cyane cyane ko ingabo z’iki gihugu zamaze guhunga umupaka uri mu bitwa bya Golan( mu Cyongereza babyita Golan Heights) bigabanya ibihugu byombi.

Syria ihana imbibi na Israel ku gice cy’ahitwa Golan, iki kikaba igice cya Israel ariko cyahoze ari icya Syiria mbere y’Intambara y’iminsi itandatu yahujeIsrael n’ibihugu by’Abarabu mu myaka myinshi yatambutse.

Imirwano iri kubera muri Syria muri iyi minsi ihangayikishije Israel kuko ishobora kurenga imipaka ya Syria ikagera hanze yayo harimo no muri Israel.

Nyuma yo gusuzuma uko ibintu byifashe, abayobozi b’ingabo z’iki gihugu banzuye ko umutwe w’ingabo z’inkeragutabara zikorera muri kiriya gice ukwiye kwiryamira amajanja.

Kwitegura intambara kwa Israel kwabaye nyuma yo kubona ko abasirikare ba Syria batangiye kuva mu gace ka Quneitra gahanba imbibi na Israel.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byabwiwe n’umwe mu basirikare ba Syria utavuzwe amazina ko byabaye ngombwa ko baba bigiye inyuma mu rwego rwo kwisuganya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hari n’abandi basirikare b’iki gihugu bahisemo guhunga bava mu bice bya Daraa na Suwayda biherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Si ingabo za Syria zonyine ziri guhunga ahubwo n’abarwanyi bari basanzwe bakorana nazo ariko bakaba bafashwa na Iran, Afghanistan na Pakistan nabo bari kuyabangira ingata bagana ahitwa Al-Qa’im haturanye na Iraq.

Ku wa Gatanu Israel yakoresheje imyitozo abasirikare bayo iri gutegurira intambara yayigabwaho iturutse muri Syria.

Ni imyitozo yakozwe ku bufatanye bw’ingabo zirwanira ku butaka n’ingabo zirwanira mu kirere.

Muri iki gihe Israel iri mu ntambara irwana na Hamas yo muri Palestine, Hezbollah yo muri Lebanon, ubu ikaba yatangiye kwitegura iyo ishobora kurwana n’abazayitera binjiriye muri Syria.

TAGGED:AbarwanyiIbiteroIngaboIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Ubushinwa Ari Igihangange Ni Ikintu Cyiza-Perezida Kagame
Next Article Gakenke: Imodoka Yaguye Mu Mugezi Abayirimo Barapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?