Mu gusubiza niba Guverinoma ya DRC izemera ingingo umunani AFC/M23 isaba kugira ngo intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC ihoshe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba yavuze ko ziri gusuzumirwa ishingiro kandi ko kuziganiraho bigikomeje.
Yabivugiye mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru ku byerekeye aho Guverinoma igeze iganira na AFC/M23 mu biganiro biri kubera mu Murwa mukuru wa Qatar, Doha.
Abadipolomate bo muri iki gihugu nibo bari gukora uko bashoboye ngo bumve kandi bahuze impande zombi.
AFC/M23 itanga ingingo umunani ishingiraho ivuga ko ziramutse zemewe kandi zikubahirizwa na Guverinoma ya Kinshasa, intambara yarangira.
Abagize uyu mutwe bavuga ko izo ngingo bise ‘Mesures de confiance’ mu Gifaransa zikwiye kwitabwaho zigahabwa agaciro n’uruhande bari kuganira kandi ibyemerejwemo ntibizabe amasigarakicaro.
Mu kugira icyo azivugaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC yavuze ko izo ngingo zose uko zakabaye ziri gusuzumirwa ishingiro binyuze mu biganiro biri kubera muri Qatar kandi bigomba gukomeza mu minsi iri imbere.
Ageze ku ngingo yo kuvanga abarwanyi bo muri M23 n’ingabo cyangwa Polisi, Kayikwamba yavuze ko bizakorwa umuntu ku wundi, harebwe amateka ye, niba nta cyasha afite cyamubuza guhabwa ubwo buryo.
Ati: “ Ntidushobora gutuma ibiganiro bihagarara ariko tugomba gukora ku buryo inzego zacu z’umutekano zitivangwamo n’abantu bafite ibiganza biriho amaraso”.
Yaboneyeho gutangaza ko ibyerekeye amasezerano hagati ya Kinshasa na Kigali byo bifite uko byemejwe kandi ko ibyabyo bizamenyekana mu gihe kiri imbere gahoro gahoro bitewe n’ingengabihe y’uko bizashyirwa mu bikorwa.
Icyakora yahishuye ko mu mezi atatu ari imbere, ni ukuvuga mu minsi 90, hazaba hamaze gutangizwa uburyo bwo kuzamura imikoranire mu rwego rw’ubukungu, bikazakorwa mu rwego rw’ubuhahirane bushingiye ku isoko rusange nyafurika.
Intego izaba ari iyo kuzamura urwego rw’imibereho y’abatuye ibice bimaze igihe byarazahajwe n’intambara muri aka Karere cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibirureba byose mu rwego rwo kugira ngo amasezerano ya Washington agerweho, ariko rukemeza ko ibya FDLR bigomba kurangira rimwe na rizima.
Perezida Kagame yaraye abivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru, avuga ko igihe cyose FDLR izaba ikiri ho, u Rwanda ruzayirwanyiriza aho izaba iri hose.
Avuga ko ibyo ntawe rugomba kubisabira uruhushya kuko ari ikibazo kireba kubaho cyangwa gupfa kw’Abanyarwanda.
Yavuze kandi ko M23 atari Abanyarwanda, ko ari abaturage ba DRC beguye intwaro baturutse muri Uganda, akibaza impamvu ikibazo bakigira icy’u Rwanda kandi Uganda yigaramiye.
Gusa Kagame ashima ko noneho Amerika yavugutiye ikibazo cya DRC umuti ushyize mu gaciro, ukomatanyije igisubizo ku bibazo bitatu ari byo icy’ubukungu, umutekano n’icya politiki.
Yagaye abandi babanjirije Amerika mu gushaka iki gisubizo, avuga ko birengagizaga ingingo zimwe zigize ikibazo, bagashaka kugiha isura y’ubukungu gusa kandi atari yo yonyine ikigize.