Israel Yifurije Abanyarwanda Kwibohora Kugamije Iterambere Rirambye

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yavuze ko abaturage ba Israel bifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora kandi ko bazahora bakorana nabo mu rugendo rwo kwibohora kugamije iterambere rirambye.

Mu itangazo Ambasade ya Israel yasohoye rivuga ko imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe yerekana ko rukataje mu iterambere kandi ko Israel itazahwema gukorana n’u Rwanda mu kuzamura iryo terambere.

Ikindi ni uko Israel yiyemeje kuzakorana n’u Rwanda kugira ngo rukomeze mu mugambi warwo wo ‘kwigira’.

  • Israel ibanye neza n’u Rwanda  Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku nzego nyinshi zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, umutekano n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version