Perezida Paul Kagame yasabye abaturarwanda kurushaho kubahiriza ingamba zo guhangana na COVID-19, mu gihe hakomeje imyiteguro iganisha ku kubaka uruganda ruzakora inkingo z’icyo cyorezo n’indi miti ikenewe.
Ni ubutumwa yageneye itariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihizaho ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora. Ni umunsi usanzwe wizihizwa mu birori bikomeye, ariko muri uyu mwaka ntibyashobotse kubera COVID-19.
Perezida Kagame yavuze ko ariyo mpamvu abaturarwanda bagomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bw’iki cyorezo.
Ati “Kurwanya no gutsinda COVID ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora. Muri iyi minsi tugiye kubona izindi nkingo zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri duhereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura COVID.”
“Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda. Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu, itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu. Ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana.”
Yavuze ko hagati aho buri wese afite uruhare runini mu kuba maso no guhindura imikorere, kugira ngo u Rwanda rubashe kugabanya ibyago byo kwandura iriya virusi yandurira mu mwuka.
Umushinga wo kubaka izi nganda muri Afurika uteganywa mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo.
U Rwanda ruheruka kugirana amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ya miliyari 3.6 Frw, arimo igice kizakoreshwa mu kugura ibikoresho bigenewe Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA.
Ni ibikoresho bya laboratwari bigamije guha icyizere abashoramari ko bazabona ibikenewe byose mu bugenzuzi bwatuma imiti n’inkingo bazashyira ku isoko byemerwa ku rwego mpuzamahanga.
Ni inganda biteganywa ko uretse gukora inkingo za COVID-19 zizakora n’izindi zizagenda zikenerwa kuri uyu mugabane cyangwa imiti n’ibindi bikoresho bikenewe mu buvuzi.
Ni umushinga witezweho byinshi kuko mu nkingo zose Afurika ikenera, 1% gusa arizo zikorerwa muri uyu mugabane.
Perezida Kagame yakomeje ati “Tugomba kumva akamaro ko kwirinda ubwacu no kurinda abandi kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo. Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.”
Kugeza ubu Abanyarwanda bamaze gukingirwa ni 391,000 mu gihe intego ari ugukingira nibura 60% by’abaturage, ni ukuvuga abasaga miliyoni 7.8 bitarenze umwaka wa 2020.
Ni mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa COVID-19 kimwe n’abahitanwa n’iyi ndwara, ku buryo abantu basabwa kurushaho kwitwararika.
Urugero nko kuri uyu wa Gatandatu handuye abantu 898, mu gihe ijanisha ku bandura ryari 11.3%. Hapfuye abantu 12, ari na wo mubare munini wabonetse mu munsi umwe.