Israel Yubatse Ikigo Cy’Ikoranabuhanga Muri Nyamasheke

Mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda mu ntego yarwo yo guha abarutuye ubumenyi n’ubushobozi mu by’ikoranabuhanga, Ambasade ya Israel mu Rwanda yaraye itashye ikigo cyigisha ikoranabuhanga cyubatswe mu Karere ka Nyamasheke, ahitwa i Kibogora mu Murenge wa Kanjongo. Ni ikigo cyubatswe n’ikindi kigo kitwa STEM Power.

Iki kigo cyubatswe mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke

Iki kigo kitwa Science Technology Engineering and Mathematics (STEM) cyitezweho kuzafasha abanyeshuri n’abarimu ba siyansi bo muri kariya karere no mu nkengero zako kongera ubumenyi muri siyansi no gushyira mu bikorwa ibyo siyansi yigisha.

Iki kigo cyubatswe mu kigo cyigisha ubumenyi ngiro kitwa Kibogora Polytechinic. Ubwo cyatahwaga hari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam, Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, François Habitegeko n’Umuyobozi muri kiriya kigo ushinzwe uburezi witwa Dr Dariya Mukamusoni ndetse n’abarezi bo muri kiriya kigo.

Bimwe mu bikoresho biri muri kiriya kigo ni mudasobwa zigezweho, imashini bita 3D Printers ndetse bitaganyijwe ko mu gihe gito kiri imbere hazatangizwa n’inzu y’ubushakashatsi mu bya siyansi ifite ibisabwa byose bita electronic Laboratory.

- Advertisement -

Iki kigo ni icya gatatu Israel ifashije mo u Rwanda. Kimwe cyubatswe muri INES Ruhengeri mu Ntara y’Amajyaruguru n’ikindi kiri mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuhanga n’ikoranabuhanga rizwi nka KIST, ( University of Rwanda College of Science and Technology -UR-CST).

Si henshi muri Afurika Israel yubatse ibigo nk’ibi.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Ron Adam yavuze ko Israel ifite umugambi wo gufasha u Rwanda gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi ruha abana barwo.

Israel iri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ikoranabuhanga ryo hejuru kandi mu ngeri zitandukanye.

Imwe muri Kaminuza za Israel zikomeye mu by’ikoranabuhanga ni iyitwa Technion. Ni Kaminuza yitwa Israel Institute of Technology iri ahitwa Haifa ikaba ari imwe muri Kaminuza za kera muri iki gihugu.

Mu ijambi rye Ambasaderi wa Israel mu Rwana Dr Adam yagize ati: “ Nemera ko uburezi ari ingennzi cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi kandi iri naryo ni inkingi ya mwamba mu iterambere iryo ariryo ryose igihugu kiba kifuza kugeraho.”

Yatangaje ko bidatinze hari ikindi kigo nk’iki kizubakwa mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara ahari Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda kigisha uburezi.

Hari na gahunda Ambasade ya Israel ifite y’uko hari ibindi bigo nk’ibi bizubakwa mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Guverineri Habitegeko yashimye Israel ko ikomeje gufasha u Rwanda muri gahunda zarwo zitandukanye zigamije iterambere ry’abarutuye.

Ambasaderi y’iki gihugu kandi hari abaturage bo mu Turere twa Gisagara, Rulindo na Nyamasheke yoroje inka kugira ngo abana babo babone amata yo kunywa bakure neza.

Abayobozi bari baje muri iki gikorwa
Amashuri nk’aya azubakwa n’ahandi mu Rwanda nk’uko Ambasade ya Israel ibivuga

Israel Yagabiye Inka 20 Ab’I Rulindo, Baba Aba Gatatu Igabiye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version