Perezida Paul Kagame yateguje ko abasirikare b’u Rwanda bashobora kumara igihe kirekire muri Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, mu bikorwa byo kugarura amahoro no guhugura inzego z’umutekano zaho ngo zigire ubushobozi buhagije bwo kubyikorera.
Ku wa 20 Ukuboza 2020, abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, berekeza i Bangui, mu bihe byabanjirije amatora ya perezida.
Ni ibihe byari byugarijwe n’umutekano muke, bitewe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC) iyoborwa na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.
Abo basirikare b’u Rwanda boherejweyo mu bwumvikane bw’ibihugu byombi, batandukanye n’abasanzweyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA).
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, ku wa 8 Gashyantare 2022, yavuze ko byakozwe gutyo kubera ko hari ibibazo by’umutekano bitashoboraga gukemurwa binyuze mu Umuryango w’Abibumbye, kuko uba “usa n’uhambiriwe amaboko.”
Ku ruhande rw’Umuryango w’abibumbye ngo bafite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ariko igihe adahari ntacyo waba ubungabunga.
Ati “Mu bwumvikane bw’ibihugu byombi, icyo twashakaga ni ukuzana amahoro, noneho abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bakayabungabunga.”
Yakomeje ati “Hashoboye kuba umutekano muri Repubulika ya Centrafrique, ibibazo byaba bisigaye ni ibya ba nyiri igihugu, ntabwo twajya muri politiki z’igihugu ngo duhitemo umuyobozi cyangwa ngo duhitemo ukundi babigenza, ntabwo ibyo tubishinzwe.”
Perezida Kagame yanakomoje kuri Mozambique, igihugu u rwanda rwohereemo abasirikare n’abapolisi 1000 muri Nyakanga 2021, ariko bakagenda bongerwa.
Inshingano yari ukugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba. Ni intara nini cyane, ikubye u rwanda inshuro eshatu.
Yakomeje ati “Ingabo z’u Rwanda, abapolisi, inzego zose z’umutekano zagiyemo zikorana n’abaturage, zikorana n’Ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo, nacyo navuga ko nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce dutoya tw’aba bantu bahunze bajya mu bindibice batari barimo, ubu barabakurikiranayo nabo, kugira ngo naho bahasukure neza.”
Perezida Kagame yavuze ko bimaze kugaragara ko Ingabo z’u Rwanda zishobora gutindayo, asaba abagize Inteko ishinga amategeko hamwe n’abandi bayobozi kubyitegura.
Ati “Icya Mozambique, icyo nifuza kubabwira, nako ni hombi, biragenda bitwara igihe, ahantu tubona tuzamara igihe ntabwo nabura kubateguza ngo mbabwire ko bizatwara igihe, kugira ngo, iby’umutano byo kuwusubizaho biroroshye, ariko gutegura abo twafatanyije nabo kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo byabo mu bihe biri imbere, nibyo bizadutwara umwanya, haba muri Mozambique, haba muri Repubulika ya Centrafrique.”
“Dushobora kugirayo igihe dutwara, ngira ngo ubwo mube mubizi, mube mubyiteguye.”
Nta cyuho bisiga mu gihugu
Perezida Kagame yavuze ko kohereza abasirikare mu mahanga nta kibazo bishobora gutera mu gihugu.
Ati “Nta n’icyuho budusigira hano, kuvuga ngo abantu bagiye hanze gukemura ibibazo by’ahandi bafatanyije na ba nyiri ibibazo bibagirwa hano, hano ntabwo tuhibagirwa, niho ha mbere duhera, nta kizahungabana na busa.”
Mu ijambo rye kandi yaburiye abantu bose bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko nta kintu “nta kintu na kimwe bashobora kugeraho”.
Ati “Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze gusa bagenda begera, nta kindi.”
Yanavuze ko abantu bakomeje gutera u Rwanda banyuze mu mu Burundi mu mashyamba ya Nyungwe na Kibira, ko ibihugu byombi birimo kuganira uko byakemurwa burundu.
Ni ibitero byakomeje kubamo imitwe ya FLN na Red Tabara.
Ati “Ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo, kugira ngo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero ubwo bazarushaho kugira ibyago. Nubundi ntabwo ari ikintu cyari kigoye, ni akantu… ubwo biraza kurushaho gutungana.
Yanagarutse ku bikorwa biteza umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ugasanga ni ikibazo kimaze imyaka myinshi, cyanatwaye amafaranga menshi ariko ntigikemuke.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu no mu karere, ariko uwarwifuriza intambara rwayirwana.
Yakomeje ati “Ibyo nta kibazo, nta kibazo rwose dufite abanyamwuga babyo babikora uko bikwiye, haba hano haba n’ahandi, ndetse kubera ko twebwe turi agahugu gato, ubu amahame yacu, aho umuriro uturutse niho tuwusanga, ntabwo dutuma ugera hano. Turi agahugu gato nta mwanya dufite hano wo kurwaniramo, tuzarwanira aho intambara yaturutse, bo bafite umwanya wo kurwaniramo. Ni ko bigenda.”
Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda ruhanze amaso intambara yo muri Congo, irimo kugabwa n’Ingabo za Uganda ku mutwe wa ADF.
Ni ibibazo ngo u Rwanda ruhanze amaso, kimwe n’ibindi bimaze igihe muri Rpubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yakomeje ati “Ibyo tubihanze amaso, ariko tuzabikemura uko bikwiye kuba bikemuka. Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byaenze umurongo tutagira uwo dusaba, tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka.”
“Turacyari muri izo nzego zo kumvikana, zo gushaka uburyo, kuko ikibazo kitureba twese dukwiye kucyumvikanaho. Ariko tutacyumvikanyeho kikavamo ko kigiye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kubera ko abandi birengagije ibyo twabasabaga, ubwo nyine niho havamo ko dukora ibyangombwa gukora, twaba twuvmikanye, twaba tutumvikanye.”
Yavuze ko mu bintu byitonderwa mu Rwanda umutekano uza imbere, kuko udahari nta bindi byashoboka.