Itangazamakuru Ryugarijwe N’Abashaka Views- Depite Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije Depite Dr. Habineza Frank  avuga ko kimwe mu bituma abantu baha itangazamakuru isura ridafite ari abakoresha nabi imiyoboro ya YouTube bakayikoresha bitari kinyamwuga bishakira ibyo bita ‘views.’

Taliki 01, Ugushyingo, 2023, ubwo Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yagezaga ku Nteko rusange igizwe n’Imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya Guverinoma y’umwaka 2022-2023 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024 nibwo Depite Habineza yabitanzemo igitekerezo.

Nyuma yo kumva ibyagezweho mu rwego rw’itangazamakuru, Depite wa Green Party Dr. Frank Habineza yabaye nkutabariza itangazamakuru avuga ko ryinjiwemo na ‘nkongwa yitwa Views.’

Kuri we, itangazamakuru ryandika rifite agaciro kanini k’uburyo rikwiye gutabarwa rikarindwa kwinjirirwa na YouTube na views zayo za hato na hato.

- Advertisement -

Avuga ko kuba hari abakora itangazamakuru batararyize ndetse n’amashuri yabo muri rusange akbaba ari make, bituma barikoreramo amakosa y’umwuga abandi bakarikoreramo ibyo amategeko yita ibyaha.

Yagize ati “Mbona mwabigenzura kuko bamwe bavuga ko atari abanyamakuru…Ukabona ko mu nkuru batanga harimo izisebya abantu, zitukana, zimwe zirimo n’ibyaha. Sinzi icyo muzakubivugaho.”

Kuri iyi ngingo, Dr. Usta Kaitesi yagize ati “Ikibazo cy’itangazamakuru ritari iry’umwuga wise ‘Fake media’ kandi rero iyo ikintu cyabaye “fake” biragora kukigenzura. Kiba gikwiriye kwimurirwa mu nzego z’iyubahirizwa ry’amategeko kuko itangamakuru ritari iry’umwuga(Fake Media) ni iribeshya, kandi ntabwo nziko hashobora kubaho “fake media” itabeshya.”

Kaitesi avuga ko uko kubeshya kudakora kinyamwuga gufite inzira gukurikiranwamo.

Muri izo nzira, avuga ko hari n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, bafite uko babikurikirana, ariko ko iyo birenze urwo rwego, ahasigaye haba ari ah’amategeko ahana ibyaha.

Dr Usta Kaitesi avuga ko hari gahunda yo kuvugurura politiki nshya y’itangazamakuru bityo bikazafasha gukemura bimwe mu bibazo rihura nabyo muri iki gihe.

Dr Usta Kaitesi uyobora RGB

Hagati aho ariko, RGB yabwiye Abadepite ko yateye inkunga abanyamakuru mu buryo butandukanye.

Urugero ngo ni urw’amafaranga y’inkunga angana na Frw 122,610,073 yahaye ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru(Association Rwandaise des Journalistes, ARJ) mu gihe Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(Rwanda Media Commission, RMC) yaruhaye Frw 192,774,951.

Yahaye kandi abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (AREFM) agana na Frw 23,689,932.

RGB yateye inkunga kandi ibitangazamakuru 22 , ibiha Frw 170,937,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version