U Rwanda Rwahisemo Kuba Igihugu Buri Wese Yakwifuza Gusura- Kagame

Perezida  Paul Kagame avuga ko uko abantu babona u Rwanda rw’ubu bishingiye ku mahitamo rwagize mu myaka iri hafi kuba 30.

Yabivugiye mu Nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga ku bukerarugendo yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda basanze ari ngombwa ko bubaka igihugu buri wese aza yisangamo kandi agasanga Abanyarwanda bafite agaciro.

Avuga ko Abanyarwanda basanze ubukerarugendo ari imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’igihugu cyabo.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “ Kubungabunga ibidukikije ni imwe mu ngamba zacu zigamije kurushaho kubaka ejo hahamye. Twishimira ko pariki ya Nyungwe ari umurage w’isi. Dukomeje kandi gushora mu bikorwa remezo no mu bumenyi mu kwakira ibikorwa binini by’imikino nka shampiyona y’imikino ya Basket muri Afurika. Ku rwego rw’isi urwego rw’ubukerarugendo rwarazanzamutse mu buryo bufatika.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko n’ubwo ari uko bimeze, ikiguzi cyo gutembera muri Afurika ndetse no gutembera muri Afurika ubwaho bikiri imbogamizi.

Avuga ko imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe ituma abarusura baba benshi ari uko rwashyize imbere ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo guhuza ikirere muri Afurika, gukuriraho Abanyafurika inzitizi ya Viza ndetse n’abandi banyamahanga bihinjira.

Ubukerarugendo mu Rwanda rufite hafi 50% by’umusaruro mbumbe wose w’u Rwanda buri mwaka.

Umuyobozi wa RDB Francis Gatare avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwemerera abanyamahanga kwinjira mu Rwanda bafatiye viza mu Rwanda.

Avuga ko u Rwanda rwahaye buri wese wifuza kurusura cyangwa kurubamo amahirwe asesuye yo kubikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version