Umunyamakuru Manirakiza Yajuririye Icyemezo Kimufunga By’Agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira ubujurire bwa Manirakiza Théogène aherutse kurugezaho ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo aherutse gufatirwa.

Rwatanze italiki urubanza mu bujurire ruzaburanishirizwaho yo ku wa Mbere taliki ya 13,Ugushyingo 2023 saa tatu za mu gitondo.

Ubujurire bw’uyu munyamakuru uri mu babirambyemo muri iki gihe bushingiye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo ku wa 25, Ukwakira 2023, rwategetse ko afungwirwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha icyo gihe bwasabye Urukiko ko uyu mugabo ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

- Advertisement -

Bwavuze ko impamvu ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje bityo ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Icyo gihe Urukiko rwasanze hari impamvu ‘zikomeye’ zituma akekwaho icyaha bityo rwanzura ko agomba gufungwa by’agateganyo n’aho ingwate yatanze ikaba itarahawe agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza.

Kuri we, Manirakiza Théogène avuga ko akwiye gufungurwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza aho gukurikiranwa afunzwe nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwabitegetse.

Mu bujurire bwe, yagaragaje ko Urukiko rutahaye agaciro ukwiregura kwe mu gihe cy’iburanisha ndetse n’ingingo z’amategeko yisunze ntizitaweho.

Yunzemo ko abona nta mpamvu zikomeye zikwiye gutuma akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bityo akwiye gukurikiranwa ari hanze.

N’ubwo mu kujurira kwe atanga izo mpamvu, ubwo yari ari mu rukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, Manirakiza Théogène yemeye ko yafatiwe mu Biro by’uwitwa Nzizera Aimable umushinja kumukangisha kumusebya binyuze mu itangazamakuru.

Icyakora Manirakiza  bagenzi be bita Théo yabwiye urukiko  ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.

Yasobanuye ko mu masezerano y’imikoranire bari bagiranye na Nzizera yari agamije kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete ye y’Ubwubatsi yitwa Amarebe Investment avuga ku mudugudu yari igiye kubaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version