Iteganyagihe Ry’Ukwakira: Izuba Riziganza Henshi Mu Rwanda

Abaturage bavuga ko hari impungenge z’uko imyaka bateye izuba kubera ko muri rusange imvura yo muri Nzeri yabaye nke kandi ikagwa isimbagurika ntitume ubutaka bunywa amazi ngo bijute.

Impungenge zabo zo kurumbya ziriyongeraho ko n’amakuru y’iteganyagihe avuga ko no mu Ukwakira, 2022 imvura izagabanuka.

Mukasine wo mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana avuga ko hari impungenge ko imvura nitagwa mu buryo bufatika bwatuma imyaka baherutse gutera yera neza, iminsi mikuru irangiza umwaka izabasangana inzara.

Ati: “ Mbona ibintu bizadukomerana kubera ko iyo urebye ubona ko nta mvura ihagije twabonye. Nikomeza kugwa ari nke, bivuze ko tuzasonza, Noheli n’Ubunani bikazasanga nta mibereho dufite.”

- Advertisement -

Avuga ko hejuru yo kuba hari impungenge z’uko inzara izarya abaturage, hari ho ko n’ibiciro byiyongereye.

Ngo n’uwakoze akagira amafaranga yinjiza, acibwa intege n’uko ibiciro ku isoko byazamutse.

Birasanzwe ko mu umuhindo abahinzi batera ibishyimbo, amasaka, ibijumba ndetse n’imyumbati.

Ibi ni ibiribwa ngangurarugo bitunze Abanyarwanda benshi.

Ku byerekeye aborozi, nabo ntiborohewe.

Mu minsi mike itambutse, igiciro cy’amata cyarazamutse cyane kuko yari yarabuze.

Abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bavuze ko impamvu nyamukuru yabiteye ari uko ubwatsi inka zo mu Karere ka Nyagatare zarishaga byumye kubera izuba ryo mu mpeshyi.

Icyizere cy’ari uko imvura nigwa, ikagwa ihagije izabumeza, inka zikarisha zigahaga zigashoka bityo zigakamwa.

Amakuru yaraye asohowe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo-Rwanda yerekana ko imvura izaba nke muri rusange.

Ayo makuru avuga ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2022 (kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 80.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 niyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice.

Nkuko bisanzwe iyi mvura  iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, mu turere twa Burera, Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Intara y’Iburasirazuba niyo izaba nke kuko izaba iri hagati ya milimetero 0 na 20, ikazagwa mu turere twa Kayonza, Kirehe na Rwamagana.

Icyakora abo mu Kigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere bavuga imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura ‘isanzwe’ igwa mu gihugu mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70).

Ikibazo ariko nanone ni uko izajya igwa ‘ahantu hamwe na hamwe ntigere hose icyarimwe’ ndetse n’iminsi iteganyijwe kugwamo imvura ikazatandukana bitewe n’ahantu.

Meteo Rwanda isobanura ko iminsi iteganyijwe kugwamo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’iminsi itanu (5).

Amataliki iteganyijwemo akaba ari taliki ya 2 no kuva taliki ya 6 kugeza mu mpera ziki gice.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku byoko by’imvura byo mu karere cyane cyane ikiyaga cya Vigitoriya n’ishyamba rya Congo bizunganirwa n’imiterere ya buri hantu.

Mu minsi ishize Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abaturage gutangara gutera imyaka kubera ko hari impungenge z’uko ‘imvura izacika kare.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version