Ngoma: Bamwibye Miliyoni Frw 2.5 Yiteguraga Kujyana Kuri Banki

Mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba abagabo babiri baherutse kwiba umucuruzi Miliyoni Frw 2 zirenga yari agiye kujyana kuri Banki. Ku bw’amahirwe, Polisi yashoboye kugaruzamo Miliyoni Frw 1, 584.

Abakekwaho buriya bujura bafashwe ku wa Gatanu Taliki 30, Nzeri, 2022.

Ibisobanuro bitangwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizerimana bivuga ko bariya bagabo babiri basanze uriya mucuruzi ari mu iduka rye ariko amaze gushyira amafaranga mu gakapu ngo ayajyane kuri Banki.

Umwe muri bo yatangiye kumubaza iby’ibiciro by’ibicuruzwa yigize umukiliya mu gihe undi ahugiye mu kumusobanurira, mugenzi we ahita yinyabya afata ka gakapu karimo amafaranga akajyana mu modoka bari basize hafi aho.

- Advertisement -

Mugenzi we yahise atandukana n’uwo mucuruzi nk’aho bananiranywe mu biciro n’aho ari amayeri yo kugira ngo ahave bahite bagenda.

Ni ko byagenze kuko bahise batsa imodoka baranduruka.

Umucuruzi yahise atabaza Polisi iraza ikurikirana abo bantu  iza gufata babiri ikekaho ubwo bujura.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana ati: “Ku isaha ya saa moya z’umugoroba, twakiriye amakuru aturutse k’umucuruzi wo mu Mudugudu wa Buliba, Akagari ka Rurama mu Murenge wa Rukira avuga ko hari abantu baje baparika imodoka, binjira mu iduka rye, batangira kumubaza bya nyirarureshwa ibiciro by’ ibicuruzwa bitandukanye bari bafite ku rutonde. Mu gihe umwe muri bo yari arimo kubisuzumana n’umucuruzi, undi yaciye inyuma afata agakapu ke kari karimo Miliyoni Frw 2.5 Frw biteguraga kujyana kuri Banki aragenda asubira mu modoka.”

Ngo baje kunaniranwa ku biciro, uwari yasigaye yahise akurikira uwajyanye agakapu yatsa imodoka baragenda nibwo nyir’iduka yarebye aho yasize agakapu arakabura ahita ahamagara Polisi.

Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo modoka, baza gufatirwa mu mudugudu wa Kabeza nyuma y’isaha.

Bafashwe berekeza   mu Mujyi wa Kigali, Polisi ibasatse Miliyoni Frw 1, 584.

Abafashwe ngo bemeye ko ari bo bibye uriya mucuruzi ariko banga kugaragaza aho andi mafaranga aburaho yari  aherereye.

Polisi yasabye abaturage kujya barya akagabuye, bagakoresha amaboko yabo aho gutungwa no gusahura iby’abandi.

Babafatanye arenga Miliyoni bari bibye umucuruzi

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

Ubu bujura buvuzwe nyuma y’uko Ubugenzacyaha nabwo buherutse kugaruza $8000 yari yibwe Miss Aurore Kayibanda Mutesi.

Yayibwe yayasize mu ivatiri ye, umukozi wo mu rugo ayabona mu gitondo agiye kuyoza ahita ayandurukana.

Uwo mukozi yaje gufatirwa mu Karere ka Karongi yaramaze kuyashingamo akabari k’urwagwa na Primus.

Miss Aurore yibwe $ 10,000 ariko hagaruzwa $8000.

Miss Aurore Yibagiwe Ko i Kigali Haba Abajura Bamwiba $10,000

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version