Iterabwoba Ku Isi Rikomeje Gufata Indi Ntera- Dr Biruta

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta yaraye abwiye abandi bayobozi ko muri iki gihe ibigaragara ku isi byerekana ko iterabwoba riri gufata indi ntera.

Biruta yasobanuye ko ingabo z’uturere dutandukanye zishinzwe guhangana n’iterabwoba zonyine zidashobora gutanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Yabivugiye mu biganiro by’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi aho yari ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Iyo nama yaganiriwemo ibyo gukumira no guhangana n’iterabwoba hakoreshejwe ubufatanye hagati y’Umuryango w’Abibumbye na gahunda zitandukanye zishingiye ku turere.

- Advertisement -

Dr. Biruta yagize ati: “Muri Afurika iterabwoba n’imvururu bikomeje kuzamuka ku muvuduko uteye impungenge. Ibi bihangayikishije buri wese aho ahari hose. Uburyo busanzwe bw’ubutumwa bwo gutanga amahoro bwonyine ntiburabasha gutanga umusaruro uhagije mu gutanga ibisubizo bireba isi yose.”

Avuga ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye uburyo bwihuse kandi butanga ibisubizo bishingiye ku miterere y’Uturere.

Ibiganiro yabivugiye mo byari bayobowe na Perezida wa Mozambique Fillippe Nyusi.

Biruta avuga ko u Rwanda rwasanze ubufatanye hagati y’ibihugu ari ingenzi mu guhangana n’iterabwoba.

Avuga ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye u Rwanda rukorana na Mozambique mu guhangana n’ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Ni ubufatanye bwafashije no mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke wari uri muri Repubulika ya Centrafrique.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ubufatanye weretse u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abarwanyi bo muri Cabo Delgado.

Nta gihe kinini Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uhaye u Rwanda Miliyoni € 20 zo gufasha mu gukemura kiriya kibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version