Imiyoborere Mibi Mu Mashuri Ihangayikishije Abadepite

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’uburezi gusuzuma ikibazo cy’imiyoborere mibi muri bimwe mu bigo by’amashuri.

Bavuga ko iyo miyoborere mibi ari yo ntandaro y’ibibazo bibangamiye iterambere ry’ibyo bigo n’imikoreshereze mibi y’umutungo.

Iki kibazo bakibonye nyuma y’ingendo bakoreye mu bigo by’amashuri hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr.Valentine Uwamariya yabwiye Abadepite ko hari ikiri gukorwa kuri iki kibazo cy’imiyoborere mibi mu bigo bimwe by’amashuri.

- Advertisement -

Abadepite kandi bavuze ko mu rwego rw’uburezi hakiri ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike, ibindi bishaje, ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bitagira amashanyarazi n’ibigo byigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bitagira laboratoire .

Kuba abanyeshuri bigira mu bigo bitagira ibyumba by’ubushakashatsi kandi bazakora ibizamini bisa n’ibyo ababyigiyemo bakora bidindiza abo bana kandi bigatuma batsindwa bitari bikwiye.

Ikindi kibazo gihari ni uko hakiri n’abana bata amashuri.

Minisiteri y’Uburezi yijeje abadepite ubufatanye n’izindi nzego mu gukemura ibyo bibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version