Iterabwoba Rikomeye Ku Isi Riri Gutegurwa

Umusenateri witwa Mike Waltz wo muri Sena y’Amerika aravuza impanda asaba abayobozi b’isi n’ab’ibihugu bikomeye kwitegura guhangana batajenjetse n’ibitero by’iterabwoba kuko Islamic State iri kwisuganya ngo yongere ivushe amaraso.

Yabibwiye Fox News.

Si we wenyine ubyemeza kubera ko n’abandi bakora mu nzego z’ubutasi hirya no hino  ku isi bavuga ko kuva Amerika yava muri Afghnistan, abafite imitekerezo by’ubuhezanguni mu myumvire ya kisilamu bongeye kuzamura urwango bafitiye Amerika n’inshuti zayo.

Sen Waltz avuga ko igice k’isi kizahura n’ibi bibazo ari Uburasirazuba bwa Aziya, u Burayi ndetse n’Afurika.

- Advertisement -

Icyakora ngo n’ahandi hashobora kuzibasirwa.

Senateri avuga ko muri iki  hari abarwanyi babarirwa mu bihumbi bari kwisuganya bakorana n’ababarinda b’aba Kurds babacungira aho bafungiye.

Muri Syria ubu niho Islamic State iri kwisuganyiriza

Ikibazo gihari ni uko ababarinda ari nabo babatoza kuzavamo abarwanyi bakora iterabwoba ku rwego rwo hejuru.

Mike Waltz avuga ko aho bariya barwanyi bafungiye ari naho hahindutse ibiro byo kwakira abantu bake bashaka muri iriya mitwe.

Ku rundi ruhande, ariko avuga ko muri iki gihe ari byiza ko hari indege z’intambara ndetse naza drones zo guhiga bariya barwanyi.

Yungamo ko  Amerika izakomeza kubahiga icyakora agasaba abafata ibyemezo gukomeza kuba maso.

Muri Syria hafungiye abarwanyi ba Islamic State bagera ku 10,000.

Muri bo harimo abanya Syria 5,000 n’abanya Iraq 3,000 mu gihe abandi 2,000 bakomoka mu bindi bihugu bibiri.

Mu minsi ishize, hari taliki 10, Gashyantare, 2023, ingabo z’Amerika zishe umwe mu bayobozi ba Islamic State witwa Ibrahim Al Qahtani zimutsinze ahantu zirinze gutangaza.

Aho yaguye zahasanze ibikoresho birimo intwaro ndetse n’inyandiko zitanga amakuru ku migambi yabo.

Ba barwanyi ba Islamic State bafungiye muri Syria twavuze haruguru bajya bacishamo bagatoroka gereza bakajya kwihuza na bagenzi babo baba mu mitwe ishamikiye kuri Islamic State.

Muri Syria hari ingabo 900 z’Amerika zikorana n’ingabo z’aho mu guhashya abarwanyi ba ISIS.

Indege z’intambara z’Amerika nizo zikoreshwa mu guhiga abanzi bayo bananiranye

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version