Umukinnyi w’umukino w’igare watwaye etape ya Tour du Rwanda y’ubushize Moïse Mugisha yavuze ko kuba mu isiganwa rizatangira kuri iki Cyyumweru taliki 19, Gashyantare, 2023 azahatana na Chris Froome umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, ari iby’agaciro kuri we.
Kuri uyu wa 19, Gashyantare, 2023 nibwo Tour du Rwanda ku nshuro ya 15 iri butangire.
Mu kiganiro Mugisha yahaye itangazamakuru, Mugisha yavuze ko natangira isiganwa ryo kuri iyi nshuro azabikora agamije guhangana n’abakomeye muri uyu mukino barimo na Froome.
Ati: “ Kuba tugiye gusiganwa turi kumwe n’uyu mugabo Froome ni iby’ingenzi, tuzasiganwa duhanganye n’umuntu ukomeye.”
Froome yemeza ko azakora nk’uko asanzwe akora ariko kandi ngo yishimiye kuba yageze mu Rwanda amahoro.
Ubusanzwe uyu Mwongereza afite n’inkomoko muri Kenya.
Yageze mu Rwanda mu minsi mike ishize, azana n’itsinda rizamufasha muri ako kazi.
Froome yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere azaba akinnye Tour du Rwanda, Chris Froome avuga ko azakorana na bagenzi be bakitwara neza uko bizagenda kose.
Perezida wa Federasiyo y’umukino wo gutwara igare Abdallah Murenzi yahaye ikaze abaje kwitabira ririya rushanwa, abizeza ko rizagenda neza nk’uko nayaribanjirije yagenze.
Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Bufaransa wari umushyitsi w’imena witwa Michel Callot muri iki kiganiro yavuze ko bakorana na Federasiyo y’u Rwanda kugira ngo barebe uko barufasha guteza imbere umukino w’igare.
Kuri iki Cyumweru nibwo agace ka mbere ka Tour du Rwanda kazatangira.
Abasiganwa bazava mu Mujyi wa Kigali bagana mu Karere ka Rwamagana.