ITEYE UBWOBA: Bajugunya Abirabura Mu Butayu Bwa Sahara

Mu bice by’Ubutayu bwa Sahara bwo muri Mauritania, Morocco na Tunisia hari Abirabura bahajugunywe n’abayobozi b’ibi bihugu nyuma y’uko bafashwe bashaka kujya mu Burayi.

Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyakoze icukumbura kiza gusanga ibyo bihugu biba byahawe amafaranga n’ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’’Uburayi ngo bikumire ko abo Birabura bajyayo.

Abo Birabura bajugunywa mu bice bya Sahara baba babanje gucucurwa ntibagire ikintu basigirwa na kimwe cyaba icyo kunywa cyangwa icyo kurya.

Birumvikana ko ikiba kibategereje ari urupfu!

Umwe muri bo ni umugore ukiri muto wo muri Guinea witwa Bella. Uyu yatakambiye umupolisi wari umujyanye aho hantu ngo amudohorere undi ntiyabikora birangira amutayeyo.

François nawe ni umwe mu baturage ba Cameroun wahuye n’ako kaga, wabwiwe ko ajyanywe ahantu hazima ariko akaza kwisanga mu gace katarimo umuriro, ntikabemo amazi ndetse n’ibiribwa, aho izuba ricana igihe kinini kurusha ijoro.

Yajyanywe muri ako gace ari kumwe n’abo mu muryango we.

Abize ubumenyi bw’isi bazi ko ubutayu bwa Sahara ari bwo bunini kurusha ubundi ku isi ndetse n’inkengero zabwo zarumagaye cyane ku buryo kuhaba udafite aho ukura amazi ahagije kandi ahoraho ari ukwishyira mu kaga.

Amanywa y’aho aba atyaye cyane naho ijoro rigakonja kugeza munsi ya degere  selisiyusi 40 munsi ya zero.

Ingero z’abantu bavuzwe haruguru bajugunywa muri Sahara ni izerekana uko Guverinoma z’ibihugu bimwe byo mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’Afurika biha umuburo ababituye bashaka kujya mu Burayi mu buryo budakurikije amategeko.

Ni umuburo ubabwira ko nibahirahira bakabicamo bashaka kujyayo bitazabagwa amahoro.

Del Spiegel yanditse ko hari amafaranga Ubumwe bw’Uburayi buha ibihugu twavuze haruguru kugira ngo bishyireho uburyo bwo gukumira ko abimukira babicamo bagana yo.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ibi burabihakana bukavuga ko atari bwo bugena uko abayobozi bakumira iki kibazo.

Abanyamakuru ba kiriya kinyamakuru bakoranye nabagize ikigo kitegamiye kuri Leta kitwa Lighthouse Reports n’ibindi binyamakuru bajya muri Tunisia, Morocco na Mauritania kwirebera ibibera muri buriya butayu.

Hari amashusho y’uko abajugunywe muri ubwo butayu babayeho bahafatiye ariko hari n’andi bahawe, yose barayasuzuma ngo barebe aho ahurira n’aho atandukanira.

Banasuzumye amafoto y’ibyogajuru, basoma kandi basesengura inyandiko zirimo amakuru akomeye hagati y’ibihugu banaganira n’abo bimukira bari bagifite akuka ndetse n’abadipolomate kugira ngo bakusanye amakuru ashyitse.

Si abo gusa baganiriye nabo kuko banaganiriye n’abapolisi n’abakozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakorera muri ibyo bihugu.

Abimukira 50 nibo batanze ubuhamya bw’uburyo bajugunywe mu butayu ahantu kure cyane batabona icyo banywa cyangwa barya.

Amakuru bahawe n’abo bantu bakayahuza n’ibyo bari basanzwe bazi yabahaye ishusho ngari y’akaga abo bantu bahura nako.

Ni amakuru yerekana mu buryo bunonosoye imikoranire hagati y’ibihugu by’Umuryango w’Abanyaburayi n’ubutegetsi bwa bya bihugu twavuze haruguru mu kujugunya bariya bantu mu butayu no kubarekera yo ngo bazahagwe.

Amafaranga yatanzwe n’Abanyaburayi yaguzwemo imodoka abo Birabura batwawemo bajyanwayo andi akoreshwa mu gutoza abapolisi n’abasirikare mu gukora ibyo bakoze.

Yakoreshejwe kandi no mu bikorwa byo gucunga niba nta bashobora kongera kuhava ngo bagerageze kwambukira i Burayi.

Ahantu abimukira bacaga bagana mu Burayi mu myaka yatambutse, barahahinduye nyuma yo kubona ibyabaye kuri bagenzi babo bafatiwe muri Libya bagakusanyirizwa mu bigo aho bamwe bakurwagamo ingingo zikagurishwa.

Bahisemo kujya baca mu bice by’Ubutayu bigana mu Burayi bw’Amajyepfo.

Abataragize amahirwe yo guca mu rihumye abashinzwe umutekano ngo bagere mu Burayi, bapakiwe mu modoka bajyanwa ahantu batazi bamburwa ibyo bari bafite ndetse bakorerwa iyicarubozo kandi hari nabapfuye.

Umwe mu bafashwe agasubizwayo witwa Timothy Hucks avuga ko yafatiwe mu mihanda yo mu Murwa mukuru wa Marocco  ari wo Rabat, hari muri Werurwe, 2019.

Icyo gihe bamutandukanyije n’uwari umukunzi we.

Hucks ni umwe mu Banyaburayi wahuriye n’ibibazo mu mahanga.

Ubwo yafatirwaga i Rabat yurijwe imodoka aboshye ajyanywa mu butayu ari kumwe n’abandi Birabura.

Igihugu abimukira bakunze gufatirwamo kurusha ibindi ni ubwami bwa Morocco.

Mu mwaka wa 2023 hafatiwe abantu bagera ku 75,000 nk’uko Del Spiegel ibyemeza.

Abirabura baba muri Morocco nibo bakunze gufatwa bakekwaho gushaka kujya mu Burayi mu buryo  ubwami bwa Morocco buvuga ko ‘budakurikije amategeko’.

Ikindi ni uko abafatwa atari abagabo gusa ahubwo harimo abagore n’abana.

Ndetse ngo ni ibintu bikunze gukorerwa muri Morocco cyane ku buryo umuntu uhamaze igihe nawe ashobora kubyibonera.

Ikibabaje kurushaho ni uko n’Abirabura bashaka kuva muri Morocco mu buryo bwemewe n’amategeko iyo bagiye kwaka impapuro zibemerera gutaha batazihabwa ahubwo bapakirwa bakajya kujugunywa muri Sahara nyuma yo gufungirwa muri stations za Polisi.

Mu Birabura bakunze gufatwa harimo abakomoka muri Senegal, muri Nigeria ndetse na Mali.

Abo muri Nigeria iyo bafashwe babazwa niba badasanzwe bakorana na Boko Haram, bikarangira ibisobanuro batanze nta gaciro bihawe.

Hari raporo ivuga kuri iki kibazo ivuga ko hari amakuru yahawe n’ikigo gishinzwe gucunga imbibi z’Uburayi kitwa Frontex nayo yemeza ko ibikorerwa muri biriya bihugu akenshi bishingira ku bwoko bw’ababikorerwa, ibyo bita ‘racial profiling’.

Abirabura nibo bakunze kuhajugunywa

Muri Mauritania ho Abirabura b’abimukira bafashwe bashaka kujya mu Burayi babanza gufungirwa ahantu bacungwa na Polisi.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sánchez na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi baherutse mu Murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott, baganira n’ubuyobozi uko bwahangana n’ikibazo cy’abimukira hanyuma bugahabwa miliyoni Є 500.

Ni uburyo Espagne yiyemeje gukoresha ngo ikumire ko abimukira bakomeza kuyijyamo.

Muri Tunisia naho ni uko babigenza. Naho bakora uko bashoboye ntihagire umwimukira ubacika, uwo bafashe bakamushyira aho bavuga ko hamukwiye.

We anemeza ko mbere abimukira bakijya guca mu Nyanja ya Mediterranee byari byiza n’ubwo hari abarohamaga kuko ho byibura wabaga ufite icyerekezo cy’isi cy’aho ugana wenda ukazatangirwa na Polisi ikorera mu mazi.

Ariko kujyanwa mu Butayu bwo ngo ni ikindi kindi kuko ho iyo uhamaze igihe uba utakibasha no guhaguruka cyangwa gutekereza ngo umenye ko hari ahandi ku isi habaho.

Ubutayu burashyuha cyane bukanakonja cyane ku buryo mu gihe gito butuma umuntu ata ubwenge.

Guverinoma y’Ubudage n’ahandi mu Burayi zemera ko hari aho abimukira bajugunywa mu butayu ariko zikavuga ko zasabye ko bihagarara.

Ubudage bwemera ko bumaze igihe buganira na Tunisia uko ibi byakorwa ariko hatabayeho kubangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Mu gihe ibi bivugwa nk’igisubizo ibihugu by’Uburayi byavuguse bikoranye n’ibyo mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’Afurika ngo bibonere umuti ikibazo cy’abimukira, ku rundi ruhande u Rwanda rwakoranye n’Ubwongereza bashaka undi muti.

Ni uw’uko abimukira bamaze kugera mu Bwongereza bakoherezwa mu Rwanda aho bazahabwa iby’ibanze byose ngo bagire ubuzima bwiza hanyuma bakazabona gutangira gusaba kwemererwa kuba mu Bwongereza ariko mu buryo bukurikije amategeko.

Ni umuti Leta y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza bavuga ko uboneye ariko ukaba utaratangira gushyirwa mu bikorwa kubera ko hari inzira z’amategeko zabanje kunozwa.

Imiryango imwe n’imwe ya sosiyete sivile yawitambitse kenshi ndetse biza gutuma hari abayobozi b’Ubwongereza begura.

Icyakora intego z’ibihugu byombi zo ziracyakomeje…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version