Itsinda Ry’Ingabo Zo Mu Karere Zasuye Uburasirazuba Bwa DRC

Itsinda ry’abasirikare biganjemo abafite ipeti rya Colonel baraye bageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo rirebe uko ibintu byifashe mbere y’uko hohererezwaho ingabo zo guhashya inyeshyamba zahagize indiri.

Umusirikare wo muri Tanzania witwa Brig Gen Jeef Munyanga ni uyoboye iri tsinda.

Yavuze ko bagiye muri kiriya gice kureba uko ibintu byifashe mbere y’uko itsinda ry’ingabo zo mu Karere, East African Force, ryoherezwayo.

Umunyamakuru wa RFI ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Héritier Baraka Munyamfura yashyize amashusho kuri Twitter yerekana abagize itsinda ry’aba Colonel bayobowe na General boherejwe yo baganira n’itangazamakuru.

- Advertisement -

Abagaragara muri yo barimo n’uwo muri Uganda.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko nta musirikare w’u Rwanda ishaka ko yazaba ari muri ririya tsinda.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira RBA ko ibyo ntacyo bitwaye u Rwanda, ko icyo rushaka ari uko ibibazo biri muri kariya gace bikemuka.

Yavuze ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo idashaka ko hari ingabo z’u Rwanda zizajya mu mutwe w’ingabo za EAC uzategurirwa kujya gucyemura umutekano mucye uri muri DRC, nta kibazo  biteye u Rwanda.

Kagame avuga ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose byaba bisubiza ibibazo bimaze igihe muri kiriya gihugu kandi bigatuma nta sasu rizongera kuva yo rikagwa mu Rwanda.

Ikindi Perezida Kagame avuze ko cyazungura u Rwanda ni uko muri uko kugarura amahoro muri DRC, byazatuma u Rwanda rutekana, ntirushyirwe muri kiriya kibazo kuko byanarusaba amikoro.

Ati: “ Nta kintu byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose ibibazo bacyemuka kandi ntibidusabe ikiguzi kuko nta n’amikoro ahambaye dufite.”

Hashize igihe gito i Nairobi habereye Inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo zigize Umuryango w’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika, EAC, kugira ngo bigire hamwe uko hashyirwaho  umutwe w’ingabo zizajya kwirukana abarwanyi bakorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Nyuma y’Inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo zo muri aka karere, hateranye indi y’Abakuru b’’ibihugu bagezwaho imyanzuro yafashwe mu Nama y’abasirikare bakuriu yateranye mbere yabo.

Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya niwe wayitumije ngo yige k’umutekano muke umaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Félix Tshisekedi, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ndetse na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Na Perezida Kagame yari ahari.

Kopi y’itangazo ryasohowe nyuma y’iriya Nama ivuga ko Abakuru b’ibihugu babanje kugezwaho imyanzuro y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byo muri aka Karere bateranye ku Cyumweru taliki 18, Kamena, 2022 biga uko hashyirwaho umutwe wa gisirikare wazoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro.

Umugaba w’ingabo za Kenya witwa General Robert Kibochi niwe wagejeje ku Bakuru b’ibihugu ibyo we na bagenzi be bemeranyije.

Mbere Abagaba b’ingabo barindwi b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bari bahuye baganira ku kibazo cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba bwayo.

Bashyizeho amahame azagenderwaho hashyirwaho uriya mutwe, bashyiraho imikorere yawo(Concept of Operations), amategeko azawugenda (Status of Forces Agreement), imikorere yawo ku rugamba ndetse ibizakorwa kugira ngo ugere ku nshingano zawo.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye  kuri izo ngingo ndetse barazitorera bemeza ko zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ukore neza ari ngombwa ko uzakorana n’ingabo zo mu bihugu ufitemo ububasha kugira ngo hatazabaho kuvogera ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose kiri muri uyu Muryango.

Uyu mutwe w’ingabo bawise ‘East African Force’ ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Mu kiganiro yahaye RBA, Perezida Kagame ariko yatanze gasopo y’uko uriya mutwe w’ingabo uzajya muri DRC nudacyemura ibibazo by’umutekano bigira n’ingaruka ku Rwanda, ibizakurikiraho bizaba ari ikibazo gikomeye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version