Mu Rwanda Hari Ibitaro Bikuru Bitagira Abaganga B’Inzobere

Bimwe mu bibazo  Komisiyo ya Sena y’u Rwanda iherutse gusanga mu mitangire ya Serivisi mu rwego rw’ubuzima, harimo ko hari ibitaro bitagira umuganga w’inzobere kandi byaragizwe Ibitaro bikuru.

Indi mbogamizi babonye ni uko basanze hari imihanda mibi ituma imbangukiragutabara zivunwa no kugeza abarwayi ku bitaro bikuru bavuye ku bigo nderabuzima.

Uretse imihanda itadakoze neza, hari n’ikibazo cy’uko imbangukiragutabara zishaje kandi zidahagije.

Ibi bituma hari izipfira mu nzira ndetse hakaba n’ubwo umurwayi ukeneye imugeza ku bitaro bikuru ayibura kubera ko zose ziba zoherejwe mu kazi.

- Kwmamaza -

Iyo zipfiriye mu nzira zirimo umurwayi ashobora kuhasiga ubuzima cyangwa n’uwo zari zigiye kujyana ku bitaro bikuru nawe bikaba uko!

Imbangukiragutabara ziracyari nke

Abaturage babwiye RBA ko muri rusange abaganga ari bake haba ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bikuru.

Hari n’abavuga ko bidakwiye ko umuntu watanze ubwisungane mu buzima ajya kugura imiti muri pharmacie.

Umwe muri bo ati: “ Hari ubwo ujya kwa muganga bakakwandikira umuti uri hejuru ya Frw 1000, bakakubwira ko ujya kuwugura kandi nta yandi mafaranga yisumbuyeho ufite. Icyo gihe kandi uba wagiye kwa muganga nta yandi mafaranga ufite kandi urembye.”

Abaturage banenze abaganga bagera ku kazi saa tatu za mu gitondo kandi abarwayi bo bazindutse.

Umwe ati: “ Sinari nzi ko abaganga bagera ku kazi saa tatu, nari nzi ko bahagera saa moya!”

Abaturage banenga abaganga batinda kugera ku kazi

Hejuru yo gukererwa, hiyongeraho ko iyo bageze ku kazi ‘bihugiraho bakaganira.’

Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2016, Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma kongerera ubushobozi ibigo nderabuzima kugira ngo bishobore kuvura indwara zitandura.

Mu Cyumweru gishize, Komisiyo yayo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage yasanze hari ibyakozwe mu rwego gushyira mu bikorwa wa mwanzuro wari ugenewe Guverinoma wo mu mwaka wa 2016 ariko ko hari n’ibikeneye kongerwamo imbaraga.

Kimwe muri ibyo ni ugufasha ibigo nderabuzima kubona imiti n’izindi serivisi z’ubuzima zo gufasha abarwaye indwara zitandura, bakavurirwa hafi y’aho batuye.

Hejuru y’ibibazo Sena yasanze mu rwego rw’ubuzima, hiyongeraho ibyo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta n’abakozi b’urwego ayoboye basanze mu bigo bya Leta bigenerwa ingengo y’imari ngo bitange serivisi z’ubuzima.

Amakuru aherutse gutangazwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, avuga ko hari ibitaro byatanze imibare mito y’abantu babiguyemo bazira Malaria kandi mu by’ukuri abayizize ari benshi.

Ibitaro bitandatu mu bitaro icyenda abagenzuzi b’Imari ya Leta basuye ubwo bakoraga igenzura mu mwaka wa 2020/2021, basanze imibare y’abantu bazize malaria yanditse mu bitabo byabo ari minini ugereranyije n’iyo bahaye Minisiteri y’ubuzima ngo ibikwe mu ikoranabuhanga rishinzwe amakuru mu by’ubuzima bita Health Management Information System ( HMIS).

Hagati aho hari ibindi bigo bitanu byatangaje imibare minini y’abazize malaria, iyo mibare ikaba irenzeho abant 18 ku mibare yatanzwe muri rya koranabuhanga twavuze haruguru.

Kuba iyi mibare idahura, bivuze ko n’ingamba zo kurwanya malaria ngo idakomeza kwibasira abaturage zishobora koroshywa abantu bibwira ko yagabanutse kandi hari benshi ihitana.

Ibitaro bya Kacyiru Byatangije Umushinga Urabinanira

Taliki 10, Mutarama, 2016, ibitaro bya Kacyiru byasinye amasezerano y’akazi hagati yabyo n’ikigo Fair Construction Ltd ngo cyubake ibitaro bigezweho.

Byagombaga kubakwa ku ngengo y’imari ya Frw 8,095,874,101.

Amasezerano avuga ko biriya bitaro byagombaga kuzura mu gihe cy’amezi 18 ni ukuvuga ko imirimo yari butangire taliki 08, Gashyantare, 2016 ikarangira muri Kanama, 2017.

Iyo byuzura byari kuba ibitaro bikomeye biha Abanyarwanda n’abaruturiye serivisi zidapfa kuboneka ahandi zirimo kubaga cyangwa kwita ku bakomerekeye ku rugamba, abakomerekejwe bakanegekazwa n’ibiza, kwigisha abahanga mu by’ubuvuzi bo mu Rwanda n’ahandi mu karere ruherereyemo n’izindi.

Mu igenzura urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rwakoze nyuma y’aho, rwaje gusanga uriya mushinga wari wagenewe ziriya miliyari twavuze haruguru wahagaze umaze amezi abiri gusa utangiye!

Wahagaze taliki 27, Mata, 2016.

Ibitaro bya Kacyiru byahagaritse amasezerano na Fair Construction Ltd kubera ko ngo amafaranga yo guha kiriya kigo ngo gikore akazi kacyo yabaye make.

Mu Ukwakira, 2021(ni ukuvuga nyuma y’imyaka itanu) ubwo Umugenzuzi w’imari ya Leta yongeraga kohereza abakozi ngo bagenzure iby’uriya mushinga, yasanze utarongeye gusubukurwa.

Mu igenzura, abakora mu rwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta basanzwe hari Frw 248, 253,739  yishyuwe  uwari wahawe amasezerano yo kubaka biriya bitaro kubera ko yasheshwe mu gihe kitari giteganyijwe mu masezerano.

Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rugira inama ubuyobozi bw’ibitaro bya Kacyiru kwegera Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kugira ngo harebwe icyabuze ngo uriya mushinga ushyirwe mu bikorwa utange umusaruro wari utegerejweho.

Mu rwego rw’ubuzima hagaragayemo kandi ikibazo cy’abaturage batishyura serivisi z’ubuzima kubera ubukene cyangwa se ibigo by’ubwishingizi bigatinda kwishyura ibigo nderabuzima bityo bikabura amafaranga y’imiti n’ayo guhemba abakozi.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yanditse muri raporo ye ko mu mwaka wabanjirije uwo basohoyemo iriya raporo, yari yaragiriye inama ibigo nderabuzima n’ibitaro ko bagombye gukorana na Minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo bikorana nayo kugira ngo kiriya kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Ibirarane bitishyuwe ibigo nderabuzima n’ibitaro mu mwaka wa 2019 byavuye kuri Frw 608,000,000( mu mwaka 2019) bigera kuri Frw 1,148,000,000( mu mwaka wa 2021) ni ukuvuga inyongera irenze 100%.

Ibigo bifitiwe ibirarane biri hagati y’icyenda na makumyabiri na bitatu mu gihugu hose.

Ingaruka z’ibi ni uko iyo amafaranga angana kuriya atishyuwe, bituma ibigo nderabuzima n’ibitaro bibura ayo kugura ibikoresho no guhemba abakozi bityo n’imitangire ya serivisi zigenewe kurinda ubuzima bw’abaturage ikadindira.

Mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kandi hari ikindi kibazo wakwita ubutekamutwe cy’uko hari ibigo nderabuzima n’ibitaro bihimba amafaranga menshi y’abarwayi byavuye byageza inyemezabwishyu bikagaragara ko amafaranga ‘yatubuwe.’

Amafaranga yabaruwe ko yatubuwe amaze kugera kuri Miliyari Frw 1.5.

Ubu buriganya bwagaragaye mu bitaro byose bya Leta uko biri  mu Rwanda uko ari 30.

Mu myaka ine itambutse, buri mwaka iki kibazo cyaragaragaraga, imibare ikiyongera.

Mu rwego rw’ubuzima kandi hagaragayemo ibindi bibazo birimo kutagira ababyaza bahagaje kandi bazi akazi.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko ibigo bya Leta byagaragajwe ko byacunze nabi umutungo wa Leta  bitangira kwitaba Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu ntangiriro za Kanama, 2022.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version