Itsinda Wenge Musica Ryagarutse

Cyera kabaye abagabo babiri bahoze ari inkingi zikomeye z’itsinda rya muzika ryavukiye mu cyahoze ari Zaïre( DRC y’ubu) ryitwaga Wenge Musica zigasenyuka kubera inoti, bongeye bihuje.

Umwuka mubi hagati y’abari bagize iri tsinda wazamutse nyuma y’ingendo zo kuzenguruka Afurika n’i Burayi bacuranga Ndombola ya Solo amafaranga bakuyemo akaba menshi  bakananirwa kuyumvikanaho.

Jean Bedel Mpi’ana ( JB Mpi’ana) na Werra Son  bongeye kwihuza kugira ngo bongere bakore itsinda rikomeye ry’umuziki ndetse ngo rizataramira taliki 30, Kamena, 2022.

Biteganyijwe ko kiriya gitaramo kizitabirwa n’abantu 80,000.

- Advertisement -

Hari hashize imyaka 25 badakorana, buri wese akora ibye.

Batandukanye taliki 05, Nzeri, 1997.

Werrason. Jean Bedel Mpi’ana, Didier Masela, Alain Makaba nibo bari abaririmbyi bakomeye b’iri tsinda.

Aba bagabo bahujwe n’umushoramari wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Guinée witwa Amadou Diaby.

Mu gihe cy’imyaka 25 bamaze badakorana, buri wese yakoraga k’uburyo arusha mugenzi we gukundwa haba mu ndirimbo yakoze cyangwa se mu gitaramo yakoresheje.

Akazi ko kubahuza kamaze amezi abiri, Diaby akura n’umwe agahura n’undi, akumva ibyifuzo bya buri wese.

Bahuriraga mu nzu iri mu gace k’abaherwe kitwa Gombé.

Ubu abafana bifuza kuzareba uko igitaramo cy’aba bagabo bakoreye hamwe indirimbo zirimo Kala Yi Boeing, Ndombolo ya Solo, Titanic, Pentagone,…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version