Mu masaha ya nyuma ya saa sita ku isaha y’i Kigali, Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso bayoboye Umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Brazzaville.
Ni amasezerano azafasha mu mikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubuhinzi, iterambere ry’ibikorwa remezo, guteza imbere ingando nto n’iziciriritse, ubukorikori, ubucuruzi n’inganda, ubucukuzi bwa mini ni petelori, uburezi n’uburere mboneragihugu.
Amatsinda y’abayobozi ku mpande zombi yasinyiye ariya masezerano mu Biro by’Umukuru wa Congo Brazzaville.
Perezida Kagame ararangiza urugendo yari afite muri Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri taliki 12, Mata, 2022 .
Kuri uyu wa Gatata azakomereza urugendo rwe rw’akazi muri Jamaica nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri kiriya gihugu yabitangaje.
Kuri uyu wa Mbere yari yahaye ikiganiro abagize Inteko ishinga amategeko ya Congo Brazzaville ndetse n’abagize Guverinoma ya kiriya gihugu.
President Kagame and President Sassou Nguesso preside over the signing of bilateral agreements in sectors of economic partnership, mining, SMEs and handcrafts, culture and arts. pic.twitter.com/sTFyid9p3O
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 12, 2022