Mu Minsi Irindwi U Rwanda Rwinjije U$ 1,711,935 Yaturutse Mu Ikawa N’icyayi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze bikomoka ku bihinzi n’ubworozi, National Agricultural Export Development Board (NAEB), gitangaza ko icyayi n’ikawa u Rwanda rwohereje hanze byarwinjirije U$ 1,711,935.

Imibare yerekana ko icyayi u Rwanda rwohereje hanze cyazamutseho toni 467.8.

Izi Toni zatumye amafaranga cyinjirije u Rwanda azamuka agera kuri U$ 1,277,698.

Ibihugu u Rwanda rwoherejemo icyayi kinshi ni u Bwongereza, Misiri, Kazakhstan na Pakistan.

- Advertisement -

Hejuru y’icyayi, u Rwanda rwohereje hanze imbuto n’imboga( ndetse n’indabo) byose hamwe bipima toni 249.05 .

Ubariye umusaruro wabyo hamwe, ubona ko byinjirije u Rwanda U$ 434,237.

Ibihugu rwoherejemo uyu musaruro ni u Buholandi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Muri rusange, umusaruro u Rwanda rukura mu buhinzi bw’icyayi n’ikawa wariyongereye nk’uko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kubibwira Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi.

Icyo gihe yerekanye ko mu mwaka wa 2020-2021 Umusaruro w’icyayi wagemuwe mu nganda wiyongereye ku gipimo cya 47% uvuye kuri toni 98.819 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 145.439 zo mu mwaka wa  2020-2021.

Imibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ‘ivuga’ ko amadovize  ava mu cyayi cyoherezwa mu mahanga yiyongera.

Bivuze ko  mu 2020-2021 yageze kuri miriyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016/17, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 20%.

Ku birebana n’ikawa y’ibitumbwe isarurwa n’abahinzi, Dr Ngirente yavuze ko  umusaruro wiyongereye ku gipimo cya 3%.

Wavuye kuri toni 136.368 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 140.421 mu 2020-2021.

Ati: “ Aha murabizi ko ibiti by’ikawa byinshi dufite bimaze igihe, ubu tukaba tugeze igihe cyo kugenda tubisimbuza. Ariko n’ubwo bimeze bityo murabona ko umusaruro utasubiye inyuma kuko hakomeje gukoreshwa inyongeramusaruro. Ibi byatumye amadovize ava mu ikawa yoherezwa mu mahanga yiyongera, yavuye kuri miriyari 59 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016-2017 agera kuri miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2020-2021, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 5%.”

Ku birebana n’indabo, mu mwaka wa 2020-2021, umusaruro w’indabo wariyongereye ugera kuri toni 1.194 uvuye kuri toni 705 mu 2017- 2018, bingana n’ubwiyongere bwa 69%.

Ibi byatumye amadovize ava mu ndabo zoherezwa mu mahanga yikuba inshuro 8.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version