Umwe mu banyamakuru ba Energy Radio ikorera i Musanze ukaba anahatuye yabwiye Taarifa Rwanda ko inkongi yatwitse isoko rya Goico rihereye mu nyubako ya gatanu kandi ubwo twavuganaga, iyo nkongi yari igeze hasi aho iyo nyubako itangirira.
Aha hakorera naza Banki harimo na BK.
Iri soko riba mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Amashusho yaciye ku mvuga nkoranyambaga avuga aragaragaza umwotsi mwinshi uturuka muri iyo nyubako iri hafi y’andi maduka.
Umusore witwa Yotham Murekezi ukorera muri ako gace yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo nkongi yatangiye mu saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu.
Muri iri soko kandi hakoreramo na BK ishami rya Musanze, BPR, Bank of Africa, KCB n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
Nta makuru y’abaguye muri iyo nkongi ariko amakuru avuga ko amashanyarazi yaba ari yo yabaye intandaro y’iyo nkongi.
Hari umuturage watubwiye ko hari umuntu we wari ugiye muri etage ya kabiri, umuriro umusangayo, hakaba nta kizere ko yaba akiriho.
Ubusanzwe ngo iyo inkongi yadutse ahantu, inzugi ntizifunguka.
Polisi yaje kuzimya, hakaba hasigaye kumenya ingano n’agaciro k’ibyangiritse.

