IVUGURUYE: Turikiya Na Syria Abantu Bakabakaba 500 Bishwe N’Umutingito

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima muri Turikiya na Syria ivuga ko abantu bamaze kuberurwa ko bahitanywe n’umutingito waraye ubaye mu gice ibihugu byombi bihuriyeho, bamaze kuba 500.

Ni umutingito ukomeye kuko ufite ubukana bwa 7.8.

Imibare yatangajwe mbere yavugaga ko abantu 95 ari bo bahise bahasiga ubuzima.

Byabaye mu ijoro ryakeye, ubu hakaba hari gushakishwa abantu bagihumeka ngo babakure munsi y’ibisimu byabagwiriye.

Uriya mutingito waje uturutse muri kilometer 17,9 uturutse ibujyakuzimu.

Mu gihe muri Syria habarwa abantu 42 bapfuye, abagera kuri 500 bakomeretse bikomeye.

Abenshi ni abo mu mijyi ya Alep, Hama na Lattakié.

Turikiya yaherukaga guhura n’akaga katewe n’umutingito mu mwaka wa 1999 ubwo wahitanaga abantu 17,000, abenshi bakaba bari abo mu murwa mukuru, Istanbul.

Umutingito waraye ubaye muri Syrie na Turikiya wumvikanye kandi no muri Chypre na Liban.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version