Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’Amahoro ritangire, ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko butarikina.
Rizatangira taliki 7, Gashyantare, 2023.
Ubusanzwe amakipe 16 niyo akina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
15 muri yo azitabira iki gikombe ukuyemo AS Kigali yaraye itangaje ko itagikinira.
Ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali haranditse hati: “Ubuyobozi bwa AS Kigali bubabajwe no ku gutangaza ko ikipe yamaze kwikura mu gikombe cy’amahoro cya 2023. Nk’abasanzwe bazwiho kucyegukana, turizera kuzagarukana imbaraga mu mwaka utaha.”
ANNOUNCEMENT#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/5QRxc4ZJ1l
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) February 5, 2023
AS Kigali isanganywe ibikombe bitatu by’Amahoro, harimo bibiri yegukanye itozwa na Casa Mbungo( ni nawe ukiyitoza) ndetse n’icyo yegukanye itozwa na Mateso Jean de Dieu usigaye utoza Kiyovu Sports.
Ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu, AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 33.