Iyo Polisi Ifatanyije Na Minisanté Kurwanya Ibiyobyabwenge Biba Bigamije Iki?

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kwibutsa urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge. N’ubwo ari uko bimeze, hari abibaza niba urubyiruko rw’ubu rwiyumvisha ko ubuzima bufite agaciro cyangwa rubona ko ‘hapfa uwavutse’.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye ku buzima bwa muntu kubera ko n’ubushakashatsi bwerekana ko abantu babikoresheje igihe kirekire bibatera indwara zo mu mutwe.

Bigira uruhare rutaziguye mu gutuma ubukene buba karande k’umuntu ubikoresha, kandi bikaba byatuma aba ikibazo muri bagenzi be kubera urugomo, gufata abagore ku ngufu cyangwa guhohotera abana.

Abarwayi bo mu mutwe benshi baba barabaswe n’ibiyobyabwenge hakiri kare, bigakura bigatuma imikorere y’ubwonko bwabo ita umurongo.

- Advertisement -

Ikindi cyagaragajwe n’ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera ni uko abatuye Umujyi wa Kigali ari bo benshi barwaye mu mutwe.

Abagabo nibo bibasirwa kurusha abagore, bagaterwa akenshi ni uko ari bo bakunda kunywa inzoga nyinshi kandi no mu biyobyabwenge nibo bakunda kubifatirwamo.

Hejuru y’ibi hakiyongeraho ibibazo by’ingo, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubuzima ni ingenzi.

Minisiteri y’ubuzima ifite ubutumwa bw’uko iyo ukoresheje ibiyobyabwenge bikwicira ubuzima kubera ingaruka bigira ku mubiri no ku bwonko bw’ubikoresha.

Polisi yo ibwira abantu ko amategeko abuzanya gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yongeraho ko nufatwa uri kubikoresha cyangwa ukabikekwaho, uzafungwa ukagezwa imbere y’ubutabera.

Izi mpamvu tuvuze haruguru zishobora kuba ari zo zatumye insanganyamatsiko y’ubukangurambaga mu kwirinda ibiyobyabwenge yaraye itangijwe yarahawe insanganyamatsiko igira iti: ‘Ikunde, ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, tubyirinde’.

Kuri Club Rafiki aho bwatangirijwe, hari abanyeshuri bari baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera yabwiye urubyiruko ko rukwiye kujya rwamaganira kure abashaka kurusomya ku biyobyabwenge.

Yababwiye ko iyo umuntu yirinze ibiyobyabwenge, agira ejo heza.

Yarabwiye ati: “ Muracyari bato, bagifite igihe kinini cyo kubaho n’inzozi z’ibyo mugomba kugeraho ariko kugira ngo muzabashe kubigeraho ni uko muzaba mwirinze gukoresha ibiyobyabwenge”.

Dr. Yvan Butera

Polisi iti: ‘ Muduhe amakuru ku babigurisha’

Nk’uko biri mu nshingano zayo, Polisi y’u Rwanda ifata abica amategeko.

Icyakora iba yabanje kuburira abantu binyuze mu bukangurambaga butandukanye, burimo n’ubwo kwirinda ibiyobyabwenge.

Iyo ababwirwa batumva, biba ngombwa ko amategeko akurikizwa mu rwego rwo kwanga ko umuco wo kudahana wahabwa intebe mu Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwari rwaje kumva buriya bukangurambaga, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage( community policing), yashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge rutanga amakuru ku babigurisha.

CP Munyambo ati: “Uretse ingaruka zikomeye ibiyobyabwenge bigira ku buzima, binakururira imiryango amakimbirane, bikaba intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bitandukanye bikorwa ahanini n’urubyiruko”.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo

Avuga ko uruhare rw’urubyiruko n’abandi Banyarwanda muri rusange, ari uguha Polisi amakuru y’abica amategeko kugira ngo ibakurikirane.

Umubyeyi ntakibagirane…

Ubufatanye bwa Polisi na Minisanté ni ingenzi ariko umubyeyi nawe agomba kugira uruhare mu kubwira umwana we ko ibiyobyabwenge bizamwangiza.

N’ubwo igihe kinini abanyeshuri bakimara bari kumwe n’abarezi, ni ngombwa ko ababyeyi nabo babaganiriza mu gihe cyose babonye umwanya.

Iyo umubyeyi aganirije umwana ku bintu bitandukanye azahura nabyo mu buzima, aba amutegurira kuzahangana nabyo.

Ikindi ababyeyi baba bagomba gufashamo abana babo ni ukumenya guhitamo inshuti.

Ababyeyi bagomba kuganiriza abana babo ku bibi by’ibiyobyabwenge bakiri bato

Kimwe mu bintu bituma urubyiruko rubatwa n’ibiyobyabwenge ni urungano bagendana.

Uwo mungana agushuka mu buryo bworoshye kuko nta bwenge uba umurusha.

Amahirwe y’umuntu ukiri muto ni ukugira ababyeyi beza n’urungano ruzima.

Kwigisha ni uguhozaho kandi igiti kigororwa kikiri gito.

Inzego zose zigomba gukorana kugira ngo urubyiruko rurindwe ibintu byose byazatuma rwicuza.

Abanyarwanda baca umugani ugira uti: “ Ntacyo bitwaye irabanza, icyo nabikoreye igaheruka”.

Ni umugani wumvikanisha gushoberwa no kwicuza.

Kuva muri Nyakanga, 2022, ibikorwa  bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu 237 mu Karere ka Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko abantu 230 muri bo bagejejwe mu nkiko kandi ko 55,4%  byabo bose ni urubyiruko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version