Ingabo Z’u Rwanda N’Iz’Ubufaransa Zigiye ‘Gukaza’ Imikoranire

Mu Rwanda hari itsinda ry’ingabo z’Ubufaransa ziyobowe na Brig Gen Fabien Kuzniak usanzwe ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ngabo, akaba yahuye na bagenzi be bayobora ingabo z’u Rwanda baganira uko impande zombi zakomeza imikoranire ihamye.

Minisiteri y’ingabo mu Rwanda yanditse ku rubuga rwayo  ko mu ruzinduko rw’akazi barimo mu Rwanda baje kugenzura ubufatanye busanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa.

Hagamijwe kandi kuganira ku yandi mahirwe y’ubufatanye ashoboka.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga n’umuyobozi w’ishami rya RDF rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga ari we Brig Gen Patrick Karuretwa.

- Advertisement -

Gen Karuretwa yasinyanye amasezerano na mugenzi wo mu Buafaransa witwa Brig Gen Fabien Kuzniak.

Gen Kuzniak n’itsinda ayoboye basuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa umaze igihe urimo ikibatsi.

Watangiye kuzanzamuka k’ubutegetsi bwa Nicolas Sarkozy.

Emmanuel Macron nawe yakomeje kuwuzamura k’uburyo ubu uhagaze ku rwego benshi bavuga ko ari rwiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version