Sudani Yirukanye Uhagarariye UN

Ubutegetsi bwa  Sudani buyobowe na Gen Abdel Fattah Al-Burhan bwatangaje ko budashaka umugabo witwa Volker Perthes wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu. Ngo ni gashozantambara.

Burhan avuga ko uriya mugabo ari gashozantambara wagize uruhare rutaziguye mu gutuma muri kiriya gihugu havuka intambara na n’ubu igica ibintu.

Intambara yo muri Sudani yadutse taliki 15, Mata, 2023.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani ivuga ko Volker Berthes adashakwa ku butaka bw’iki gihugu, ko agomba kuba yahavuye ‘bidatinze’.

- Advertisement -

Itangazo ryaturutse muri iriya Minisiteri, rivuga ko Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, yamenyeshejwe iby’uko uriya mugabo ukomoka mu Budage adashakwa i Karthoum.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’abibumbye waraye utangaje ko ku munsi w’ejo[hashize]  Berthes yari muri Ethiopia mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Sudani.

Mu ibaruwa Sudani yagejeje kuri Guterres, handitsemo ko Berthes ari umugabo wivanga mu bitamureba, kandi iyo myitwarire yagize uruhare rutaziguye mu kwaduka kw’intambara iri kubica muri Sudani.

Guterres we avuga ko yatunguwe kandi ababazwa no kumva ko ari uko ibintu bimeze!

Sudani yasabye UN ko yayishakira undi uyihagararira kuko uriya mugabo we adashobotse.

Bivugwa ko taliki 15, Mata, 2023 ubwo intambara yadukaga muri Sudani, Gen Burhan yari buhure n’uwo bahanganye witwa Gen Dagalo, hakaba ibiganiro by’amahoro byari bube biyobowe na UN nk’umuhuza.

Intego icyo gihe yari iyo gusasa inzobe, hakaboneka umuti w’ibibazo bya Politiki byari bimaze iminsi bivugwa mu nzego z’ubutegetsi na gisirikare za Sudani.

Ibi bibazo byatangiye mu mwaka wa 2021 ubwo Burhan na Dagalo bafataga ubutegetsi nk’abajenerali bayoboye Akanama ka gisirikare kayoboye Sudani nyuma y’ihirikwa rya Bashir.

Amahanga amaze kubona ko umwuka uri hagati ya bariya basirikare ari mubi cyane, hashyizweho uburyo bwo gusaba ko hatangizwa ibiganiro bisesuye bigamije umuti w’amahoro.

Ibiganiro byaratangiye ndetse uhagarariye UN akemeza ko inzira birimo itanga icyizere cy’amahoro.

Bidatinze ariko intambara yaravutse, UN n’isi yose muri rusange biratungurwa.

Al-Burhan avuga ko mu nyandiko zikubiyemo ibyo UN yabaga ishaka ko bikorwa, harimo ibika bigaragaza kubogama kw’intumwa yayo.

Ngo  Volker Berthes yakoreshaga amagambo asa n’ayahatiraga uruhande rwa Al Burhan gukurikiza ibyo rwo rwabaga ‘rutaremera neza’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version