Iyo Tour Du Rwanda Irangiye Ntawuhuye N’ikibazo Birashimisha- Perezida Wa FERWACY

Abdallah Murenzi uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’amagare avuga ko kimwe mu byo yishimira byagenze neza muri Tour du Rwanda ya 2023 ari uko nta mukinnyi wahavunikiye cyangwa ngo ahagwe.

Murenzi avuga ko kuba umukinnyi yavunika cyangwa agasiga ubuzima mu mikino w’igare ari ibintu bishoboka cyane kubera ko baba bakoresha ikinyabiziga kandi bihuta cyane.

Ati: “ Urupfu rurashoboka cyane kubera ko dukinira mu muhanda, impanuka ishobora kuba umuntu agapfa cyangwa akagira imvune ikomeye.”

Avuga ko kimwe mu bintu bitazibagirana muri Tour du Rwanda  ya 2023 ari ko Perezida wa Repubulika yaje kureba aho ryarangirijwe.

- Advertisement -

Yabwiye RBA ko gahunda FERWACY yari yateguye muri ririya rushanwa zagezweho ku gipimo kirenga 90%.

Murenzi kandi avuga ko iyo arebye asanga umukino w’amagare mu Rwanda uzatera imbere kubera ko Tour du Rwanda ziba muri iki gihe zituma Abanyarwanda bigira ku bakinnyi bakomeye ku isi.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi ijana ariko rirangizwa n’abakinnyi 55.

Abanyarwanda baryitabiriye bari 11 ariko abarirangije ni batatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version