Yatorotse Gereza Akoresheje Amashuka

 

Umugabo wari ufungiye ubwicanyi, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge yacitse gereza yo mu Butaliyani akoresheje amashuka yungikanyije.

Uwatorotse yitwa Marco Raduano akaba yari asanzwe ari igikomerezwa mu itsinda ry’abagizi ba nabi ryo mu Butaliyani ryitwa  Sacra Corona Unita.

Hari video yerekana uko uriya muntu yatorotse iriya gereza iherereye mu Ntara y’u Butaliyani yitwa Sardinia.

Yateranyije amashuka abikora yamaze kubara metero ziri hagati y’aho azayazirika n’aho azarangirira amanuka hasi abihuza n’ibilo bye k’uburyo nasimbuka ahazaba hasigaye ngo agere hasi atazavunika cyangwa ngo ababare atake bamufate.

Amashusho amwerekana asimbuka akagwa hasi yarangiza akiruka.

The Telegraph yanditse ko abarinzi b’iriya gereza baje kumenya ko yabacitse hashize amasaha abiri;

Kumuhiga byahise bitangira.

Ikinyamakuru Ansa News kivuga ko uriya mugabo yacitse nyuma y’uko abarinzi bari basanzwe barinda aho yari afungiye batashye bibwira ko ako kanya hari abandi bari buhite baza kubasimbura ariko bagatinda.

Byamuhaye umwanya wo gufata imfunguzo bari basize aho, ahita ava mu cyumba yari arimo asohokana n’amashuka ageze hanze bamwe muri bagenzi be bamuha andi arayaterateranya arangije azirika kuri giriyaje z’aho yari agiye kumanukira ubundi aramanuka arigendera.

Yageze hasi aragenda asesera munsi y’uruzitiro ageze hanze amaguru ayabangira ingata.

Gereza yari afungiyemo isanzwe afungiwemo abo mu matsinda y’abagizi ba nabi atinywa ku isi bita  Cosa Nostra, Sacra Corona Unita, Camorra na Ndrangheta.

Igitangaje ni uko iyo gereza ifite abarinzi bake k’uburyo umwe ari we uba ugomba gucunga ahantu habitse imfunguzo kandi nta muntu urahabwa akazi gahoraho ko gucunga abagororwa binyuze mu kugenzura za cameras.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abashinzwe gucunga za gereza witwa Giovanni Villa avuga ko nyuma yo kugenzura uko uriya muntu yabikoze, baje gusanga wari umugambi yari amaranye igihe kandi yateguye neza.

‘Ndrangheta’: Icyago Cyugarije Isi

Ndrangheta ni icyago gifite umwihariko. Si icyorezo nka COVID-19 , Ebola cyangwa SIDA ariko ni icyorezo ku bukungu, ubuzima n’umutekano w’abatuye ibihugu byinshi by’imigabane y’isi. Ndrangheta ni umuryango mugari w’abacuruza ibiyobyabwenge, intwaro, abantu n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Polisi mpuzamahanga ivuga ko uyu mutwe ari umwe mu mitwe y’abakora ibitemewe n’amategeko ya kera kandi ikize kurusha iyindi ku isi muri iki gihe.

Washingiwe mu Butaliyani mu mpera z’Ikinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu, ukaba abarirwa imari iri hejuru ya miliyari  €53.

Iyi mibare itangwa n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku mikorere y’imiryango ikora ibitemewe n’amategeko kitwa Demoskopika Research Institute.

Niwo mutwe wo mu Butaliyani wonyine ukorera ku migabane yose y’Isi kandi mu nzego hafi ya zose z’ubuzima.

Polisi mpuzamahanga ivuga ko abagize umuryango Ndrangheta bakorana bya hafi n’abanyapolitiki hirya no hino ku isi, kandi ngo bakora ibishoboka byose bagashaka inshuti mu bihugu ndetse hakabaho no gushyingiranwa n’abakomeye kugira ngo babigarurire.

Ibi bifasha abari muri uriya muryango kubona uburyo bwo gucuruza ibiyobyabwenge uko bashaka, gukora no gukwirakwiza amafaranga, gucuruza abantu n’ibindi binyuranyije n’amategeko.

Polisi mpuzamahanga yarawuhagurukiye…

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi mpuzamahanga, Interpol, bwashinze itsinda ryihariye ry’abapolisi mpuzamahanga bagamije guca intege ibikorwa bya Ndrangheta.

Umuyobozi mukuru wa Polisi mpuzamahanga Jürgen Stock avuga ko iryo tsinda baryise ‘I-CAN’, rikaba rifite ubutumwa bwo gukoma mu nkokora ibikorwa by’uriya muryango aho bishoboka hose ku isi.

Uriya mutwe wa Interpol uzafasha ibihugu byatoranyijwe kumenya imikorere ya Ndrangheta, guhanahana amakuru y’aho iteganya gukorera ibikorwa byayo no gukoresha ayo makuru kugira ngo abakorera bafatwe.

Muri 2010, ibikorwa by’uriya muryango byahombeje u Butaliyani byibura 3% by’umusaruro mbumbe wabwo.

Ibindi bihugu uriya muryango ukoreramo ni Albanie, Uruguay, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Busuwisi, Slovakia, Malta, u Buholandi, u Budage, Colombia, Canada, Brazil, u Bubiligi, Australia na Argentine.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version