Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iyo USA ifashije uburezi mu Rwanda iba ifashije igihugu cyose- Min Uwamariya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Iyo USA ifashije uburezi mu Rwanda iba ifashije igihugu cyose- Min Uwamariya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 December 2020 2:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwo batahaga ririya shuri
SHARE

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya ashimira USA inkunga itera uburezi bw’U Rwanda, akemeza ko gufasha uburezi kugira ngo butere imbere bifasha n’igihugu cyose.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukuboza, 2020 ubwo we na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman batahaga ishuri ribanza rya Kimihurura muri Gasabo.

Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 400 Frw rikaba ari ishuri ryubatswe mu buryo bworohereza abana bafite ubumuga kugera mu byumba bigiramo, bakabona n’ubwiherero buboroheye.

Ishuri ryisumbuye rya Kimihururo rifite ubwiherero 30 bworohereza abafite ubumuga, n’uburyo bugezweho bwo gukusanya amazi yanduye n’ibigega bihagije byo kubika amazi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ambasaderi wa USA mu Rwanda Bwana Peter Vrooman avuga ko ririya shuri rifite n’amashanyarazi ahoraho .

Ati: “ Uburezi budaheza n’abana bafite ubumuga ni ingenzi mu guha abana bose uburezi buzatuma bagira icyo bimarira mu gihe kiri imbere.”

Mu gihe kiri imbere harateganywa kuzubakwa irindi shuri nka ririya ahitwa Tyazo mu murenge wa Kanjongo  muri Nyamasheke mu Ntara y’ i Burengerazuba.

Muri uyu murenge niho haba ibitaro bya Kibogora.

Ibikorwa USA itera inkunga mu Rwanda  ibicisha mu Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

- Advertisement -

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zateganyije miliyari 605 Frw azafasha guteza imbere uburezi bw’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Igice kinini cy’aya mafaranga cyashyizwe mu bikorwa bigamije gufasha uburezi bw’ibanze cyane  cyane abw’incuke binyuze mu kubigisha Ikinyarwanda hakiri kare.

Abahanga mu burezi no mu mitekereze ya muntu bavuga ko iyo umwana yize neza kandi akamenya ururimi rw’ababyeyi be akiri muto bimufasha no kumenya izindi ndimi z’amahanga.

Ishuri ribanza rya Kimihurura riherutse gutahwa rifite icyumba cy’ibitabo bigenewe abana bo mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza.

Kugeza ubu USAID yaheye u Rwanda  ibitabo bingana na miliyoni esheshatu bizafasha abana kongera ubumenyi bwabo mu gusoma.

Ibi bitabo byatanzwe mu mushinga wiswe ‘Soma Umenye.’

Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman na Dr Uwamariya Valentine mu ifoto y’urwibutso
TAGGED:featuredGasaboIshuriKimihururaNyamashekem TyazoUbureziUSAUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza mukuru w’Amavubi Basketball yeguye
Next Article Afurika y’Epfo yongeye kohereza uyihagararira mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?