Janet Museveni Yakize COVID-19 Yari Yaranduye

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko umugore we Janet Museveni yakize COVID-19 nyuma y’iminsi irindwi yari amaze ayirwaye.

Yabitangarije ku rukuta rwe rwa X.

Museveni yanditse ati: “ Bavandimwe Bagande by’umwihariko Bazzukulu, ndabashimiye nanone. Mwishyuke  kuba musoje umwaka wa 2023 mukaba mwinjiye mu mwaka wa 2024. Amakuru meza ni uko Mama Janet Museveni yamaze gutsinda Coronavirus.”

Avuga ko ibipimo byafashwe bikoherezwa mu bitaro bya Mbarara byatanze igisubizo cyagaragaje ko nta COVID-19 uriya mubyeyi agifite.

- Advertisement -

Museveni yashimye abaturage ba Uganda basengeye umugore we akaba yakize.

Kuri Noheli( taliki 25, Ukuboza, 2023) nibwo, Museveni yavuze ko ari bwo barimo basangira ifunguro rya saa sita, Maama Janet yatangiye kuribwa mu muhogo.

Ngo yari afite intege nke, aribwa umutwe kandi ababara mu muhogo.

Hahise hakorwa ibipimo bya  PCR test, basanga yaranduye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version