Jason Derulo Yateye Ikofe Uwamwise Usher

Polisi ya Las Vegas yataye muri yombi umuhanzi uri mu bakomeye ku isi witwa Jason Deluro nyuma y’uko icyi cyamamare giteye igipfunsi umufana wacyo wakitaga Usher. Uyu Usher nawe ni umuhanzi wakunzwe mu myaka yashize ariko utagikunzwe muri iki gihe nk’uko bimeze kuri Deluro.

Ababibonye n’amaso bafashe video y’uko byagenze bayiha ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza.

Muri iriya video hagaragaramo Jason Deluro yicaye hanze ya Hotel  hakaza umugabo agatangira kumubwira mu ijwi riranguruye ko asa na Usher.

Ndetse ngo uriya mugabo yabivugaga cyane ari nako amutuka.

- Advertisement -

Bidatinze Deluro yahagurutse yirukankana uwo mugabo, undi amukwepa agana ahantu hari urukuta, Deluro aramufata ubundi igipfunsi kiravuga.

Deluro atera uwo mugabo igipfunsi

Hari n’abandi bantu benshi bari bari kumwe na Deluro basakiranye n’abandi bari hafi y’uwo mugabo wamutaga Usher hanyuma impando zombi ziterana igipfunsi biratinda!

Mu gihe ibintu byari bikomeye, undi mugabo yaturutse inyuma ya Deluro nawe amwita Usher, Deluro azibiranywa n’umujinya arahindukira amutera igipfunsi kiremereye agwa hasi.

Deluro wari uri kumwe n’umwe mu basore bamurinda, yamuciye mu rihumye arahindukira akubita umuntu igipfunsi aragwa.

Polisi nibwo yatabaraga ifata Deluro gusa nyuma aza kurekurwa.

Uyu Usher ni umuhanzi wo muri Amerika watangiye umuziki mu mwaka wa 1993 kugeza n’ubu akiwukora.

Usher ari kumwe n’umugore we Grace Miguel

Afite televiziyo yitwa The Voice akagira n’Ikigo cy’ubucuruzi yise Usher’s New Look.

Jason Joel Desrouleaux uzwi ku izina rya Jeson Deluro ni umuhanzi w’Umunyamerika watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 kugeza n’ubu akiwukora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version