Nyuma y’uko Ubushinwa buzindukiye mu gahinda bwatewe n’uko umutingito ufite ubukana bwa 7.1 uhitanye abakabakaba 100, ubuyoyozi bwa Nepal nabwo bwavuze ko abaturage b’iki gihugu bibasiwe nawo, uhitana abantu 143.
Uwabaye muri Nepal wo wari ufite ubukana bwa 5.6, ariko wangiza byinshi kuko uretse abo bantu wahitanye, hari inzu nyinshi wangije, utuma abantu benshi bava mu byabo.
Kimwe mu byatumye ugira ubukana bukomeye binyuze mu kwica abantu benshi ni uko wabaye mu ijoro, benshi basinziriye.
Ahitwa Jajarkot hapfiriye abantu 105 naho ahitwa Rukum hapfira abandi 38.
Hari abarenga 100 bakomerekejwe n’inzu zabagwiriye n’ibindi byabahanukiye.
Abatabazi baje kureba abagihumeka ngo babakure munsi y’inkuta zabagwiriye, ariko bibanza kugorana kuko imihana yasenywe nawo.
Byabaye ngombwa ko Leta ikoresha kajugujugu.
Ubuyobozi bwa Nepal bwifatanyije n’ababuze ababo, kandi n’abaturanyi ba Nepal bo mu Buhinde nabo bifatanyije nabo mu gahinda ko gupfusha abantu bene ako kageni.
Nepal ikunze kwibasirwa n’ibiza bitewe n’ahantu iherereye ndetse n’imiterere y’ubutaka bwayo. Mu 2015, umutingito wari ku gipimo cya 7.8 warayibasiye, wica abantu bagera ku 9000, abandi barenga 22.000 barakomereka.