Adeline Rwigara Ntiyitabye RIB, Niyinangira Bizagenda Gute?

Diane Rwigara (R), a critic of Rwanda's President, and her mother Adeline Rwigara (L) walk in a garden during interview with AFP at her home in Kigali, after her recent release on bail by the High Court, on November 2, 2018. - Diane Rwigara, goes on trial for alleged tax evasion, forgery and inciting insurrection on November 7, 2018. Rwigara, a 37-year-old accountant, was blocked from challenging Rwanda's President in the August 2017 presidential election and arrested a month later, along with her mother, for alleged tax evasion and forgery as well as for inciting insurrection. (Photo by Cyril NDEGEYA / AFP) (Photo credit should read CYRIL NDEGEYA/AFP via Getty Images)

Nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara ntiyarwitabye. Yari yabibwiye Radio Ijwi ry’Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko atari bwitabe kubera ko, kimwe n’abandi Banyarwanda, ari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagombaga kuba yatabye ruriya rwego ku kicaro gikuru cyarwo kiri ku Kimihurura bitarenze saa tatu za mu gitondo(9h:AM).

Umugenzacyaha wamutumije yavuze ko Madamu Rwigara azamenyeshwa icyo aregwa ari uko ahageze.

Ubwo yabazwaga n’Ijwi ry’Amerika niba ari bwitabe, yavuze ko atazitaba ruriya rwego kuko ari mu cyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe akaba ari umwe mu bayirokotse.

- Advertisement -

Avuga ko atazajyayo kubera iriya mpamvu.

Bigenda gute iyo umuntu atitabye ubugenzacyaha?

Taarifa yamenye ko iyo ubugenzacyaha butumije umuntu ku mpamvu z’iperereza ‘ategetswe’ kwitaba.

Amategeko avuga ko iyo atitabye, ashobora kuzanwa ku gahato amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha.

Biteganywa n’Itegeko No  027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version