Jeannette Kagame Na Agatha Duda Baganirije Incuke Zirererwa Mu Urugwiro

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu Agata Kornhauser-Duda basuye irerero ry’abana b’abakozi bo muri Perezidansi ryitwa Eza Early Childhood Development Center.

Basuye iri rerero baganiriza abana baharererwa.

Madamu Duda ari mu Rwanda mu ruzinduko hamwe n’umugabo we Perezida wa Pologne, bakaba baraje mu ruzinduko rugamije kuzamura umubano hagari y’u Rwanda na Pologne.

Bombi bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2024 bavuye muri Kenya.

- Advertisement -

Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu bazarangiza kuri uyu wa Kane, bazahita bakomereza muri Tanzania.

Mu irerero Eza, aba bayobozi beretswe uko abana b’aho barerwa, uko gahunda y’umunsi iba igenwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngeri z’imibereho yabo.

Muri Nzeri, 2022 nibwo irerero Eza ryafunguwe ku mugaragaro.

Amarerero ni gahunda Leta y’u Rwanda yatangije yo kwita ku bana mu gihe ababyeyi babo baba bari mu kazi.

Abana b’abakozi bo mu Biro by’Umukuru w’igihugu nabo bashyiriweho irerero ryiza EZA

Igamije kubafasha kubona ababitaho, bakabaha amafunguro, aho bakinira n’aho baruhukira kugira ngo abana bakure bafite uburere kandi bafite imirire iboneye no kuruhuka nyuma yo gukina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version