Gwladys Watrin niwe yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda, iri rikaba ishami rishya ry’Ikigo Trace Group rishinzwe iterambere ry’ibikorwa by’iki kigo by’umwihariko urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.
Trace Academia yo ni urubuga rwa murandasi rwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri mu buryo bw’iyakure mu bihugu bya Afurika, Uburayi, Ubuhinde na Brésil.
Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez yavuze ko bishimiye kwakira Gwladys muri Trace kandi ubumenyi n’uburambe afite bikazafasha iki kigo mu kwagura ibikorwa byacyo.
Ati: “Gwladys azazana umuhati n’imbaraga mu kubaka ibisubizo bijyanye n’intego ya Trace yo gushimisha no kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu.”
U Rwanda rwahawe ishami rya Trace Group nyuma y’uko rwakiriye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika.
Ibyo ni ibihembo bya Trace Awards and Festival byatangiwe i Kigali ku wa 22, Ukwakira, 2023.
Ikigo Trace Group cyashinzwe mu 2003.
Gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki zirimo Trace Africa, Trace Muziki na Trace Urban.
Izo televiziyo zigamije gushimisha abantu bafite hagati y’imyaka 15 n’imyaka 34 bo mu bihugu 160 ku migabane yose y’isi.
Muri ibyo bihugu, abantu miliyoni 110 bafashe ifatabuguzi kuri Trace.
Amakuru avuga ko guhera mu mwaka wa 2014 iki kigo gicungwa n’abanya Suède ku kigero cya 75%.
Abo ni abakorera ikigo Modern Times Group.