Jeannette Kagame Yasabye Abakobwa Kuba Imbarutso Y’Impinduka Bifuza

Mu kiganiro yahaye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko badakwiye kurebera ibibi bikorerwa aho baba ahubwo bagaharanira kubirwanya no kuba imbarutso y’impinduka bifuza mu gihe kiri imbere.

Yabibwiye abanyeshuri 951 barangije mu myaka y’amashuri ibiri ishize ni ukuvuga wa 2021/2022 n’uwa  2022/2023.

By’umwihariko Madamu Jeannette Kgame yahembwe abanyenshuri 216, abandi 735 bakazahemberwa ku bigo bigaho.

Bamwe muri bo bavuga ko kuba bahembwe ari imbarutso yo kurushaho gukora neza no guharanira iterambere ry’igihugu.

- Kwmamaza -

Umwe muri bo ni umukobwa ufite ubumuga uvuga ko mu izina ry’abandi bana bafite ubumuga yishimiye ko Leta  ifasha abakobwa bafite ubumuga kwiga bakamenya ubwenge nk’abandi.

Avuga ko kuba Guverinoma yarahaye abana bafite ubumuga uburyo bwo kwiga byarekanye ko bari barabujijwe amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye.

Abo bakobwa bahawe ibikoresho by’isuku, iby’ishuri ndetse n’amafaranga yo gutangira kwizigamira kugira ngo bazakure barabigize umuco.

Abarangije amashuri yisumbuye bahawe mudasobwa igendanwa kuri buri wese kandi bahabwa Frw 50,000 yo gushyira muri konti muri Banki ya Kigali.

Ni amafaranga azabafasha kwizigamira bagategura ubuzima bwabo bwa Kaminuza n’ubw’ejo hazaza.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu kuzamura imibereho n’imyigire y’abakobwa, ku rundi ruhande, hari ibitarabakundira.

Ati: “ Navuga nk’umubare w’amasaha menshi akora wenyine imirimo yo mu rugo adashobora gufatanya na musaza we, amakimbirane yo mu ngo, kuva mu mashuri kubera amikoro make no kubura gikurikirana, amakuru n’ubumenyi bidahagije ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina riviramo abangavu bamwe kuba ababyeyi bakiri bato kandi nabo bari bagikeneye kurerwa”.

Minisitiri Uwamariya avuga ko Minisiteri ayoboye iri gukorana n’izindi nzego kugira ngo haboneke ibisubizo “bidasanzwe kandi byihuse” bigamije kurengera umwana w’Umunyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abo bana b’abakobwa kuzirikana ko n’ubwo bakiri bato badakwiye kurebera ibibi bikorerwa aho baba, aho biga n’aho baca.

Ati: “ Uyu munsi mushobora guhitamo kuba imbarutso y’impinduka mwifuza kubona mu muryango nyarwanda w’ejo hazaza haba kuri mwe ubwanyu cyangwa abazabakomokaho”.

Yababwiye ko bakwiye gutangira kubikora binyuze mu kwanga kunywa inzoga kuko ‘inzoga atari iz’abato’.

Jeannette Kagame avuga kuba Leta yarashyizeho gahunda yo guha abakobwa amahirwe yo kwiga kimwe na musaza we ari kimwe mu byerekana umusaruro w’imiyoborere myiza u Rwanda rwimakaje.

Ngo ni umusaruro w’imyaka 30 u Rwanda rubohowe.

Muri uko kwibohora ngo harimo no kuba ababyeyi bareka abakobwa bakiga nka basaza babo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version