Umugaba Mukuru w’Ingabo Za RDC Ari Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen Célestin Mbala Munsense ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, rugamije kurebera hamwe ibibazo by’umutekano n’urugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Gen Mbala ari mu Rwanda nyuma y’uko ku Cyumweru hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bavuze ko abarwanyi ba M23 bateye mu bce bya Rutshuru baturutse mu Rwanda, imvugo yanashimangiwe n’ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda.

Mu itangazo yasohoye icyo gihe, RDF yavuze ko “nta ruhare ibifitemo ndetse idashyigikira ibikorwa ibyo ari byo byose by’umutwe wahoze witwa M-23.”

Yakomeje iti “Umutwe wahoze ari M23 uvugwa ntabwo wigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga DRC mu 2013, ahubwo wagiye muri Uganda aho iki gitero cyaturutse, ari naho uwo mutwe witwaje intwaro waje gusubira.”

Ahubwo ngo abavuga ibyo “ni icengezamatwara rigamije guhungaanya umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na DRC.”

I Kigali, Gen Mbala n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, burangajwe imbere na Gen Jean Bosco Kazura.

RDF yatangaje ko uruzinduko rwa Gen Mbala rwibanze ku bibazo by’umutekano mu karere n’urugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Itsinda ryacu riri hano ngo tuganire kuri gahunda yashyizweho hamwe n’ibihugu by’abaturanyi bacu mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bihanganyikishije ibi bihugu. Ibi bijyanye n’imyanzuro y’Ubumwe bwa Afurika yo guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo bibangamiye iterambere duhuriyeho.”

Gen Mbala Munsense yanavuze ko ibiganiro byibanze ku guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku mipaka y’bihugu byombi, hagamijwe gushimangira umubano uganisha ku iterambere.

Yanagarutse ku kibazo cy’ibiheruka kuvugwa ko umutwe wa M23 wateye muri Congo uturutse mu Rwanda na Uganda, yanga kugira byinshi akivugaho.

Ati “Twahisemo guha umwanya Itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ibibazo bijyana n’imipaka (EJVM) ngo rikore akazi karyo, rikazaduha imirongo twashingiraho muri cyo kibazo.”

Uretse iki kibazo cya M23, Ingabo z’u Rwanda na FARDC ziheruka kugirana ikibazo ubwo RDF yakurikiranaga abantu bari binjiye mu Rwanda bitwaje ibintu bitahise bimenyekana, bigakekwa ko bitwaje intwaro. Baje kwisanga bageze ku butaka bwa RDC.

Gen Mbala yakirwa ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura
Yaganiriye n’abayobozi bakuru ba RDF
Ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro ku Kimihurura
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version