Jeannine Munyeshuli Yirukanywe Muri Guverinoma

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Jeannine Munyeshuli wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta yirukanywe mu nshingano.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Intebe y’u Rwanda ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ariko mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Munyeshuli yinjiye muri Guverinoma muri Kanama, 2023, mbere akaba yari Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer) muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Yari yawugiyeho kuva mu Ukuboza 2021, afite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu akaba yaranabaye Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque.

Munyeshuli yari ashinzwe ishoramari rya Leta, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.

Kuva mu mwaka wa  2010 yabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation uyu muryangi ukaba  ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’amakimbirane n’imvururu, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version